Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kuki abantu benshi bahitamo kutizera Yesu nk’Umukiza (...)
Kuki abantu benshi bahitamo kutizera Yesu nk’Umukiza wabo?

Icyemezo cyo kwakira cyangwa se kutakira Yesu nk’Umukiza mu buzima bw’umuntu ni icyemezo gikomeye, kibanziriza ibindi byose umuntu yafata byerekeye ubuzima bwe busanzwe. Ndetse hari n’abavuga ko iyo umuntu adashobora gukomeza isezerano yagiranye na Yesu, biba bigoye gukomeza n’andi agirana n’abantu mu buzima busanzwe harimo n’iryo ugirana n’uwo mubana nk’umugore cyangwa umugabo wawe.

Nonese kuki abantu kandi benshi bahitamo kutemera Yesu? Birashoboka ko hari impamvu nyinshi kandi zitandukanye, ariko reka tugerageze kurebera hamwe izi zikurikira zishobora kuba zihuriweho n’abantu banshi:

1. Abantu bamwe ntibaziko bakeneye uwo Mukiza. Mu yandi magambo ntibazi ko bafite indwara y’icyaha, ngo bamenye ko bakeneye uwo kukibakiza. Aba bibwira ko aho bari hahagije, yewe bagerageza no kwiremera ubundi buryo bwo kugera ku Mana, bakirengagiza amagambo Yesu ubwe yivugiye ati ‘’ Ni jye nzira, Ukuri n’Ubugingo, ntawe ujya kwa Data ntamujyanye.’’ Yohana 14:6

Aba bose batita kuri Yesu Kristo, ntibazabasha guhagarara imbere y’Imana, kuko nibatemera kwinjira muri Kristo Yesu, bazacirwaho iteka, kuko nta wo kubavuganira bafite.

2. Hari abandi bantu bananiwe gukoza isoni isi, ngo bayihamirize ko Kristo ariwe beguriye ubuzima bwabo, ibi kandi bijyanye no gutinya gutotezwa uko ari ko kose kwaturuka mu kumwizera. Abantu bagahitamo kugumana indwara y’icyaha aho kwivuza, bagatinya ibyago bituruka mu kwizera. Muri Yohana 12:42-43 havuga bamwe mu batware na bo benshi baramwizeye, ariko ku bw’Abafarisayo ntibabyerura ngo badacibwa mu isinagogi, kuko bakundaga gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana. Hari abantu bakunda gushimwa n’abantu kurusha gushimwa n’Imana, bikabatera kutivuza ( kutizera Kristo).

3. Hari abandi bantu bafite ibintu banze gutandukana nabyo, kandi ari yo nzira Kristo abahitiramo ngo babashe kugirana ubusabane. Mu butumwa bwiza buri muri Matayo 19:16-19, hagaragara umuntu wabajije Yesu icyo yakora ngo ahabwe ubugingo buhoraho, Yesu amubwira ko agomba kugurisha ibyo atunze, akabigabanya abakene, byamubereye ihurizo rikomeye, ndetse ngo yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.

4. Abandi bantu batari bake bahitamo kwigomeka ku miburo y’Umuwuka wera ubagira inama yo kwizera Kristo, n’izindi mpamvu nyinshi nawe wavuga.

Nshuti ugize amahirwe yo gusoma ubu butumwa, nubwo abantu banshi banga gutandukana n’isi ngo bizere Umwami Yesu, abandi bakanga guheba ibyo bafite kubw’ubutunzi butagira akagera buri muri Kristo Yesu, ariko Yesu yaraje ngo aduhe ubugingo buhoraho.

Ikindi nta yindi nzira n’imwe ihari yabasha kuguhuza n’Imana, nta wundi muhuza, nta bundi buryo, Yesu ni we wenyine ubonerwamo agakiza.

‘’Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Ibyakozwe n’intumwa 4:12

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza