Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kuki abantu bo mu gitabo cy’itangiriro babagaho igihe (...)
Kuki abantu bo mu gitabo cy’itangiriro babagaho igihe kirekire?

Igisubizo: Biracyari iyobera uburyo abantu bo mu gitabo cy’Intangiriro babagaho imyaka myinshi cyane. Hari impaka nyinshi kuri iyi ngingo, hagati y’abahanga muri Bibiliya. Urugero, mu Intangiriro 5 tuhasoma urubyaro rwa Adamu rwakomotsemo Mesiya, benshi bafata nk’aho rwubahaga Imana.

Bamwe bakeka ko Imana yahaye uru rubyaro umugisha udasanzwe kubera kuyubaha no gukiranuka kwarwo. Nubwo ibi bishoboka, ntaho Bibiliya ivuga aho Imana yahaye umugisha wo kubaho ubuzima burebure abavugwa mu Intangiriro 5. Ikindi kandi, uretse Enoki nta wundi Bibiliya ivuga ko yari umukiranutsi muri abo. Nuko rero, birashoboka ko abantu bose b’icyo gihe babagaho imyaka myinshi. Hari impamvu nyinshi zishobora kuba zarabiteraga.

Itangiriro 1:6-7 havuga amazi yari hejuru y’isanzure, ni ukuvuga ko hari ikiyaga cyari kibumbye isi. Bene ayo mazi yari kuba ayungurura imirasire myinshi itari myiza itugeraho ubu. Bigaragara ko imibereho rero yari kuba ari myiza. Itangiriro 7:11 hatubwira ko umwuzure w’igihe cya Nowa utangira, ayo mazi yari hejuru y’isanzure yagomorewe ku butaka, bikaba byarahinduye iyo mibereho myiza yatangaga. Kandi koko, gereranya imyaka yo kubaho kw’aba mbere y’umwuzure (Itangiriro 5:1-32) n’aba nyuma yawo (Itangiriro 11:10-32): nyuma y’umwuzure, imyaka yo kubaho yaragabanutse bidasanzwe.

Ikindi twakwibuka nuko nyuma y’imbyaro nke zakurikiye Adamu, abantu bari baratangiye kugira inenge muri gakondo y’amaraso. Adamu na Eva baremwe batagira inenge. Ibyari byo byose baremanywe kutarwara. Ababakomotseho bagombye kuba baragize kuri uwo murage, ariko mu buryo butuzuye. Nyuma yo gucumura, uwo murage w’ubuziranenge wagiye uyoyoka, abantu batangira kugenda barwaragurika. Ibi bikaba byaranateye gusaza kwihuse.

Gotquestions.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

kamanzi kuwa 30-11-2015 saa 11:43
 

Mubyukuri birumvikana kuramba kwabakurambere byaringombwa kuko isi yari itaraba mbi abantu bataraba benshi none ubu, twabuze aho dukwirwa! Inzara, urwango, amakimbirane y’ubugoryi bwinshi, nibindi nibyo bitwangiza!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza