Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kuki Imana itaremye abantu bose ngo babe basa?
Kuki Imana itaremye abantu bose ngo babe basa?

Abantu batari bake bibaza niba Imana ikunda abantu b’inzobe, imibiri yombi, abirabura cyangwa abafite uruhu rwera, barebare cyangwa bagufi ariko Imana ibakunda kimwe, ikibazo umuntu yakwibaza ni ukuntu yahisemo kurema abantu ku buryo bwagaragarira amaso y’umuntu ko butandukanye.

ariko umuntu agerageje gusubiza icyo kibazo, twabigereranya nukuntu indabo iyo zivanze ari amabara menshi atandukanye bigaragara neza kurusha uko wafata indabo zibara rimwe.

ikindi kandi twabigereranya n’umuziki urimo uruhurirane rw’ibikoresho bya muzika bitandukanye. Iyo ubikiniye rimwe bigashyira hamwe uhita wumva biryoheye amatwi, ushobora no kumva ntawabikura iruhande rwawe. Ariko ibi byuma twibukiranye ko bitandukanye yaba ku miterere yabyo, yaba umumaro wabyo. Iri tandukaniro ryabyo niryo ryahuriranye bibyara umuziki uryoheye amatwi. Iyo byose biba ingoma gusa cyangwa gitari gusa, umuziki wari kuba umeze gute ?’’.

Ibi bijya gusa niyo Imana itureba dutandukanye turi abantu bayo yaremye kuko byose yabikoze kubera impamvu kandi birayishimisha. “intoki zawe nizo zandemye, nizo zambumbye, umpe ubwenge kugira ngo nige ibyo wategetse”. (Zaburi119:73).

Ushobora kumera nka biriya bikoresho ukibaza ngo kuki ntabaye sentetizeri cyangwa ingoma ariko byose byari bikenewe ngo byuzuzanye. Uko Imana yemeye ko usa, umera biyihesheje icyubahiro. Ujye ubyishimira kandi ntukifuze kumera nka mugenzi wawe , ahubwo wumve uguwe neza kuko nawe umuhaye ikizamini ngo amere nkawe ntiyagitsinda, ahubwo ushatse wakishimira ko usa n’Imana. Ba uwo uri we.

Iyo usomye Bibibiliya ushobora kubona ibisubizo by’ibibazo nk’ibi kandi byose byerekana ko Imana yatugize uko turi kubera impamvu kandi tudakwiye kubitindaho tubyibaza ahubwo dukwiye guturiza munsi y’Ukuboko kw’Ishoborabyose.

” utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z’isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti’’urabumba iki?,…’’ Yesaya 45:9 Amagambo yose ari haruguru arerekana ukuntu turi ibiremwa by’Imana kandi ko uko tumeze ariyo yabiduhitiyemo. Hari igihe umuntu ashaka guhisha uko ari kugira ngo amere nk’abandi, yisiga amavuta ahindura, ahindura ingendo mbega agakora ibishoboka byose kugira yihishe kubera ko atishimiye uko ari ariko si byo.

Ibi biragaraza ko uko umeze wowe ntabwo byerekana ubushobozi buke bw’Imana ahubwo bishimangira ukuntu ubwenge bwayo butarondoreka. Uko umeze ntibisobanuye ko Imana yibeshye ahubwo biyihesheje icyubahiro kandi nayo birayinezeza.Uko umeze ni kwiza kandi guhesha Imana icyubahiro.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza