Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kuki Imana yaturemye?
Kuki Imana yaturemye?

Igisubizo kigufi cy’iki kibazo “Imana yaturemeye iki?” ni “ukugira ngo yishime”. Mu Ibyahishuwe 4:11 haravuga ngo “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.

” Mu Abakolosayi 1:16 haratwibutsa hati “kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose. Niwe wabiremye byose kandi rero ni nawe byaremewe. “Kuremerwa ibyishimo by’Uwiteka” ntibivuze ko twaremwe ngo Imana yidagadure. Imana ikunda kurema, kandi ni imwe, birayishimisha rero kuba yarema ibindi biremwa bashobora kugirana ubucuti nyakuri.

Ubwo abantu baremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro 1:27), bashobora kuyimenya, bakayikunda, bakayiramya, bakayikorera bakanaba inshuti nayo. Imana ntiyaremye abantu kubera yari ibakeneye, kuko nk’Imana ntacyo ikenera. Mu bihe byashize, ntiyigeze igira irungu, ntabwo yashakishaga inshuti. Imana Iradukunda ariko bitandukanye no kudukenera. Iyaba tutaranabayeho Imana yari kuguma ari Imana, idahinduka (Malaki 3:6).

“NDIHO” (Kuva 3:14) ntiyigeze ibabazwa n’ubuzima buzira iherezo bwayo. Igihe yaremye isi yakoze ibiyinezeza, kuko Ihora ikora neza mu byo ikora byose, n’iki gikorwa cyari kiza. “Byari byiza cyane” (Itangiriro 1:31). Kandi, Imana ntiyaremye ibiremwa bingana nayo. Tunagereranije, ntabyo yakora. Imana iremye ikindi kiremwa banganya imbaraga, ubwenge, n’ubuziranenge, ntiyaba ikiri Imana imwe rukumbi y’ukuri kuko haba hari ebyiri. Ibyo ntibyashoboka.”Uwiteka ari we Mana, ari ntayindi keretse yo (Gutegeka kwa kabiri 4:35). Ikintu cyose Imana iremye kigomba kuba munsi yayo. Nubundi ikintu cyaremwe ntigishobora kuruta cyangwa ngo kingane na nyir’ukukirema.

Twemera ubusugire bwuzuye bw’Imana, tunatangazwa n’ukuntu ishobora guha umuntu intsinzi n’ishema (Zaburi 8:5) ndetse ikanicisha bugufi ikamugira “inshuti” (Yohana 15:14-15). Ni kuki Imana yaturemye? Yaturemye kubw’ibyishimo byayo kandi kugira ngo, nk’ibiremwa bye, twishimire kuyimenya.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza