Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kuki Imana yemera ko abeza bahura n’amakuba?
Kuki Imana yemera ko abeza bahura n’amakuba?

Iki ni kimwe mu bibazo by’ingorabahizi muri Tewolojiya (Theologie). Imana Ihoraho, ntigira iherezo, Iri hose, Izi byose, kandi Ishoboye byose. None se ni gute abana b’abantu (badahoraho, bafite iherezo, batazi byose, batari hose, kandi badashoboye byose) badashobora gusobanukirwa inzira z’Imana? Igitabo cya Yobu gishingiye kuri iyi ngingo. Imana yemereye Satani gukorera Yobu ibyo ashaka byose uretse kumwica. Yobu yabyifashemo ate? “Naho yanyica napfa nyiringira” (Yobu 13:15). “Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe” (Yobu 1:21). Yobu ntiyigeze asobanukirwa impamvu Imana yemeye ko ibyamubayeho bibaho, ariko yari aziko Imana ari nziza nuko akomeza kuyizera. Uko niko natwe twari dukwiye kugenza.

Kubera iki amakuba agwirira abantu beza? Bibiliya igushubije, yakubwira ko nta muntu “mwiza” ubaho. Bibiliya irabyerura ku mugaragaro ko twese dufite icyaha cyaducengeye (Umubwiriza 7:20, Abaroma 6:23, 1 Yohana 1:8). Abaroma 3:10-18 hasobanura neza ko nta bantu “beza” babaho “Nta wukiranuka n’umwe, nta wumenya, nta wushaka Imana. Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari, nta wukora byiza n’umwe. Umuhogo wabo ni imva irangaye, bariganishije indimi zabo. Ubusagwe bw’incira buri mu minwa yabo. Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n’amagambo abishye. Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso, kurimbuka n’umubabaro biri mu nzira zabo, inzira y’amahoro ntibarakayimenya. Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo”. Buri muntu wese wabayeho kuri iyi si akwiriye umuriro utazima. Buri segonda duhumeka ni Ubuntu n’imbabazi z’Imana. Kubabarira muri iyi si, uko byaba bingana kose, ntibihwanye na gatoya n’ibyo twari dukwiriye, umuriro utazima.

Ikibazo ahubwo twakwibaza ni “kuki Imana yemera ko abantu babi bagira umugisha?” Abaroma 5:8 havuga ko “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha”. Nubwo abantu ari babi, abanyabyaha, buzuye urugomo, Imana iracyadukunda. Yaradukunze kugeza ubwo yadupfiriye ngo igihano cyacu kijye kuri we (Abaroma 6:23). Nitwakira Yesu nk’umukiza wacu (Yohana 3:16, Abaroma 10:9), tuzababarirwa kandi tugire umugabane wo kuzaba mu ijuru ubuzira herezo (Abaroma 8:1). Icyo dukwiriye ni umuriro utazima. Icyo duhabwa ni ubuzima butagira iherezo iyo twizeye Kristo.

Ariko nanone ntitwakwirengangiza ko rimwe na rimwe hari igihe hari abagwirirwa n’amagorwa, rwose ubona ko batari bayakwiriye. Ariko rero Imana yemera ko ibintu bibaho ku mpamvu zayo, twaba tuzumva cyangwa tutazumva. Ariko mbere ya byose, tugomba kwizera ko Imana ari nziza, itabera, idukunda kandi yuzuye imbabazi. Kenshi hari ubwo tutabasha no gusobanukirwa ibitubaho. Ibyari byo byose, aho gushidikanya ubwiza bw’Imana, twari tugombye kuyizera kurushaho muri ibyo bihe. “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na We azajya akuyobora inzira unyuramo.” (Imigani 3:5-6).

Gotquestions.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza