Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kuki Imana yemera ko bitubaho?
Kuki Imana yemera ko bitubaho?

Ibintu abantu batabasha kwiyumvisha mu buzima cyane cyane ubwa gikristo ni byinshi, wenda hari umunsi nawe waba warabikoze cyangwa byarakubayeho.

Niba Imana Ishobora byose, kuki yemera ibibazo by’ubwoko bwose biba ku bo yaremye? Ibaye iriho kandi ifite ububasha bwose yakagombye kurenganura abarengana ikabarinda abagome bose n’ibibarushya byose mu buzima. Ni gute yarebera umuntu ari mu kaga ikamureka akababazwa bikomeye?

Ibi bibazo birashoboka ko nawe waba ubyibaza. Gusa ibi byose ntibivuga ko Imana iba yazindutse, iri kure yawe cyangwa idahari. Ibi kandi ntibinavuga ko iba itabireba cyangwa itabizi ahubwo hari ubwo ijya ireka ibibazo bikakubaho kugira ngo igushyire ku munzani wenda ibiguheremo isomo kuko mwarimu niwe uhitamo imfashanyigisho izafasha abanyeshuri.

Aha rero iyo bigeze ku bakristo ntibyoroha kubyumva ariko ibiba ku bandi nabo akenshi bibabaho gusa ibi ntibikuraho icyo Imana yavuganye na buri muntu ku giti cye.

Mu bihe bigukomereye ni kenshi uba wakwifuza ko Imana yagaragaza imbaraga zayo zikomeye mu kugutabara cyangwa guca urukwiye (urubanza rutari urwa kibera) kugira ngo urenganurwe. Imana ni inyembabazi kandi ikwifuriza ibyiza byose. Gusa ariko ibyo byose ntiyabiguha utayikiranukiye ku gato no ku kanini.

Ariko se mu by’ukuri, ni iki gitera umuntu kubabazwa? Kuki habaho akarengane? Kuki bamwe mu miryango yacu cyangwa mu nshuti zacu tubabura (bapfa)? Ariko byose biba bifite imvano. Ni byiza ko mbere yo gutekereza ku nkomoko y’ikibazo ukwiye kwibaza mbere na mbere impamvu yacyo.

Ibi bishatse kuvuga ko hari ubwo Imana ikwihorera ntigusubize amasezerano ndetse n’ibibazo bikakugeraho kubera ko nawe hari aho utayikiranukiye, si ibi gusa ariko kuko Imana ikora icyo ishatse mu gihe cyayo uretseko tuzi neza ko iyo umuntu ayirindiririye mu mwanya mwiza (Aho imushaka) igera igihe ikaza kuko ikora icyo ishatse mu gihe cyayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza