Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Kuramya no guhimbaza Imana bikorwa ryari?
Kuramya no guhimbaza Imana bikorwa ryari?

🔹Ubu ni bumwe mu buryo buzwi kandi bukoreshwa mu guhimbaza Imana. Mw’itangiriro kuramya ikintu cyangwa umuntu n’ugukora imihango myinshi ikurikiranye mukwerekana icyubahiro cy’icyo kintu, gutinyika se cyangwa kugicira bugufi ukarambarara ukubarara imbere yacyo.

🔹Uko niko Abisiraheri baramyaga Imana bakurikiza amategeko n’amabwiriza uko Imana yayabahaye cyane mugutamba ibitambo.

🔹Kuramya ntabwo ari igikorwa kigaragara inyuma, n’igikorwa kibera mu mutima w’umuntu wubashye Imana kandi wifuza kuguma imbere yayo. Guhimbaza kwo kugaragarira inyuma mu buryo bwo kwishimira Imana. Niyo mpamvu kuramya kubera ari igikorwa cy’umutima ariko kubanziriza guhimbaza, maze byombi bikuzuzanya.

🔹Nkuko abamarayika n’ibizima babigenza mw’ijuru, kuramya Imana kigomba kuba igikorwa cya buri munsi gihoraho kandi kikubahirizwa, ntabwo turamya aruko ibintu bimeze beza gusa byatugora ngo tubyihorere.

🔴 Kuva30, 7-8: Aroni ajye acyosereza imibavu y’ikivange uko bukeye mu gitondo, uko agiye gutunganya ya matabaza ajye ayosa kandi ni mugoroba uko Aroni agiye gukongeza ayo matabaza, ajye ayosa ibe Imibavu itavaho iri imbere y’Uwiteka mu bihe byanyu byose.

🔹Niyo mpamvu kutagira igihe cyawe cyihariye cyo kuramya Imana ari kimwe no kuyivaho ukaramya ibigirwamana byitwa ubunebwe, kubura umwanya (kuba busy), akazi kenshi kaguherana, télévision, films, sport, gukunda kuba hanze n’ibindi byinshi...

🔹Umva ingorane: Ezekiyeri 14, 2-3 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti mwana w’umuntu, abo bantu bazanye ibigirwamana byabo bakabigira no mu mutima, kandi ikibi kibagusha bagishyize imbere yabo. Mbese birakwiriye ko bariya bagira icyo bampanuza?

Uko biba kwose duhora dukenera gusubira kw’isoko ariko turasabwa kubanza gukuraho ibyo twimitse tubizi cyangwa tutabizi kuko bigihari Imana irivugiye ngo ntacyo twayibaza 🙆🏽 kandi tutayifite twajya he?

Yesu aduhane umugisha kandi adushoboze🙏🏼

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza