Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese hariho ibyaha binini kurusha ibindi?
Mbese hariho ibyaha binini kurusha ibindi?

“ kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana,” Abaroma 3:23 Mu mategeko y’ibihugu , imiryango mpuzamahanga ndetse n’izindi nzego zitandukanye abantu bahuriramo , bashyiraho amahame ngenderwaho ndetse n’amategeko ahana uwishe ayo mahame cyangwa amategeko aba yashyizweho.

Ibyaha bimwe na bimwe bimeze nkaho ari binini cyangwa se bikomeye kuruta ibindi. Ibi akenshi bivugwa bitewe n’ingaruka bigira ku bantu. Urugero: Umuntu agareranyije kwica no kwangana , ashobora guhita yumva ko kwica ari cyo kigaragara nk’igikomeye kurusha kwangana. Ubusambanyi nabwo bukagaragara nk’ubukomeye ugereranyije n’ubwibone. Nyamara ibi ntibivuga ko gukora ibyaha abantu bita ko ari bito bitazakubuza kuragwa ijuru wibwira ko ukorera.

Ibyaha byaba ibyo twakwita bito cyangwa ibikomeye byose biduhindura abanyabyaha. Bityo bigatuma tudashyikira ukwera kw’Imana. Ibyaha byose biyobora ku rupfu kuko bitubera urusika rutubuza kubana n’Imana. Ukwiriye gukiranuka ku gato no ku kanini. Uko icyaha kingana kose ntugikinishe- Yakobo1:14-14 . Umukristo akwiye guhora azirikana ko uko ibyaha byaba bingana kose, atsindishirizwa no kwizera akihana.

Iyo umukristo atangiye gucika intege mu by’ubugingo, atangira kwita ibyaha , ibintu bisanzwe. Mbese akumva hari ibyaha bidafite icyo bitwaye. Nyamara ukwiye gusaba Umwuka Wera , kuko ni we wemeza umuntu wese ko iherezo ry’icyaha icyo ari cyo cyose ari urupfu rw’iteka ryose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Elyse BIMENYIMANA kuwa 11-02-2015 saa 10:05
 

ubu ngubu muravuga ijambo ry’imana, arko je sinja ntahura ivy’ibwirizwa rya4 ; nagomba ibisobanuro canke icyigisho ku musi w’isabato

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza