Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese imirimo dukorera Imana yandikwa he?
Mbese imirimo dukorera Imana yandikwa he?

Uyu munsi turaganira ku mirimo benshi usanga bakora itandukanye mu rusengero ariko bakaba badafite ikizero cy’uko bazayihemberwa cyangwa se ugasanga bahanga amaso ku bayobozi b’insengero basengeraho.

Ariko imirimo dukora irandikwa igashyirwa mu bitabo by’ubucurabwenge.

Ibyahishuwe 3:8 Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga, kuko ufite imbaraga nke nyamara ukitondera ijambo ryanjye, ntiwihakane izina ryanjye.

Umwami Imana we ubwe bitavuye kuri Pastor aravuze ngo azi imirimo yawe, si ngombwa rero gukora kugira ngo wiyereke abantu cyane ko ubona abantu muri iyi minsi ubona bashaka gukora ngo bagaragare neza imbere y’abantu.

Imirimo myiza ikoranywe gukiranuka ishobora gukora ku mutima w’Imana igafungura imiryango umuntu atari bubashe gufungura, ukagera ahantu abantu batakugeza.

Urugero rw’abakoze imirimo

Esiteri 2:21-23

Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ry’ibwami, abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi.

Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami.

Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere y’umwami mu gitabo cy’ubucurabwenge.

Bivuze ngo imirimo dukora iragenzurwa kandi ikandikwa. Benshi muri twe aho dukorera hari camera mu myanya iba yihishe rimwe na rimwe ni nako Imana ifite ikoranabuhanga rikomeye cyane rirenza aho iwanyu mu kazi mu ijuru bagenzura intambwe zacu buri munsi nk’uko ibyahishuwe 3:8 hatubwiye ngo nzi imirimo yawe kuko ubu niba hari umushonji ugaburiye iwawe ntabwo pastor abimenye ariko ijuru ryanditse ko ubikoze niba umaze iminsi utanze igitenge Imana yarabyanditse.

Wa mwana wahaye amafaranga y’ishuri nayo Imana yarayanditse ku munsi utazi nanjye ntazi Imana izakora imirimo kugira ngo ikwiture.

Nubwo watinda ku marembo y’igisuzuguriro cy’uburyo butandukanye hari igihe Imana izaza kandii Imana yacu izaza ye guceceka.

Esiteri 6:1-4

Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy’ubucurabwenge bagisomera umwami, basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi.

Umwami arabaza ati"Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?" Abagaragu b’umwami b’abahereza baramusubiza bati"Nta cyo yahawe."

Umwami arabaza ati"Ni nde uri mu rugo?" Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw’imbere ibwami, azanywe no kuvugana n’umwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.

Imirimo myiza ijya ibuza umwami ibitotsi, kandi iyo abibuze i ni ngombwa ngo ajye muri archive ( inyandiko zashize) asome bya bindi twabonye haruguru ko byandikwa mu gitabo.

Hari urundi rugero rw’uwakoze imirimo myiza hanyuma iribukwa: "Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe." Nuko Hezekiya ararira cyane.

Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti "Subirayo ubwire Hezekiya uti ’Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu.

Ibyo biri muri Yesaya 38:3-5

Biba byiza iyo ugiye imbere y’Imana iyo ufite icyo uyibutsa cyatuma igutabara haranira kugira ishyaka ryo gukora ibyiza kuko Imana izaza guhemba abakoze neza kandi izanaha abakoze nabi kuko Imana yatubwiye ko izi imirimo yacu kuko yanditswe ahantu mu gitabo cy’ubucurabwenge. Niba ukora neza uri mu kazi uzaronka promosiyo yewe kabone niyo shefu wawe yaba atagushaka byaba ngombwa ko Imana izana undi kugirango ubone promosiyo nubwo uri ku irembo bigaragara ko nta buryo bwo gukora muri wowe gira ishyaka ry’ibyiza.

Ibyahishuwe 22:12

"Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Tuzahembwa nidukora neza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza