Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese koko Yesu aracyashoboye byose?
Mbese koko Yesu aracyashoboye byose?

Mu gihe Yesu yagendagendaga mu isi yakoze ibitangaza bitandukanye. Hari ibyo yabanzaga kubaza uwo ashaka gukorera igitangaza akenshi bigamije kumenya niba yizeye ko abishoboye.

Ikindi yakundaga kubaza icyo uwo muntu ashaka. Urumva kubona umuntu utabona cyangwa ushonje ukamubaza ngo urashaka ko nkugirira nte? Wagira ngo ni ukwijijisha ariko nubwo Yesu azi ibyo dukeneye ashaka ko tumubwira icyo tumushakaho, kandi tukatuza iminwa yacu ko tumufitiye icyizere mbere y’uko agira icyo akora.

‘’Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati’’Mwizeye ko mbishobora?’’ Ziramusubiza ziti ‘’Yee, Databuja“. Matayo 9:28 Izi mpumyi ebyiri zivugwa zari zituye mu mwijima kuko zitabonaga. Zimenye ko Yesu atambuka zirataka ziti ‘’mwene Dawidi tubabarire’’.

Yesu azibaza niba zumva zimufitiye icyizere ko hari icyo yazifasha zigahumuka. Zimusubiza ko zibyizeye. Kubera ko bizeye Yesu yahise akora ku maso yabo arababwira ati ‘’Bibabere uko mwizeye’’, amaso yabo ahita ahumuka.

Yesu arashoboye kandi yakora ibirenze ibyo abantu bibwira mu buzima bwabo, ariko tugomba kumugirira icyizere kuko uko yari ejo n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose.

Kubera ibyo ducamo kenshi bituma tubura ibyo twifuzaga cyangwa tukabura n’abo twakundaga. Dushobora kubura abavandimwe, inshuti, ababyeyi, n’ibindi byinshi duhura nabyo.

Ibi byose Imana irabizi kuko niyo igenga iminsi n’ibihe nubwo abantu batungurwa yo ntabwo itungurwa ,kuko imenya ibintu mbere y’igihe. Niyo mpamvu tudawiye kumva byarageze kure ahubwo dukwiye kwemerera Yesu agakora mu buzima bwacu.

Aho gutakira umuntu runaka reka ibyacu tubiharire Yesu, arashoboye ntakimunanira, azitamurura akore ibikomeye hagati mu bwoko bwe.

Gusa mbere y’uko Yesu agukorera ibyo byose, arakubaza ngo mbese umufitiye icyizere ko yabishobora? Niba ntacyo umufitiye byaba bigoye ariko umaze gusoma ubu butumwa wemere kumubanza imbere mu byo ucamo byose, kandi wizere ko ari we wenyine wabasha kugira icyo akumarira.

Numuhanga amaso nawe azaza akwiyereke, areme ishimwe mu mutima wawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

PETERO kuwa 21-04-2015 saa 02:54
 

Amen.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza