Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese ujya wiheba ukibaza niba umurengezi wawe (...)
Mbese ujya wiheba ukibaza niba umurengezi wawe atakwitayeho?

Umukristo mu isi aba afashe igihe mu ntambara.Mu isi nta hantu wabonera abahoro yuzuye. Iyo ibibazo byabaye byinshi siko abakirisitu benshi bashobora kubyakira. Bamwe bariheba, bagatakaza kwizera , bagacogora gusenga.

Igihe abigishwa ba Yesu bari mu bwato,bagaterwa n’umuyaga mwinshi ubwato bugiye kurengerwa n’amazi ; Yesu yari aryamye mu bwato asinziriye. Abigishwa bamukanguje iki kibazo ngo ” Mwigisha , ntubyitayeho ko tugiye gupfa?“ -Mariko 4:38 . Birashoboka ko nawe muri kino gihe hari ibigeragezo bikugose ukaba uri guhamagara Imana mu buryo runaka. Hari abantu bitwara nk’uko ziriya ntumwa zitwaye ubwo zabonaga Yesu asinziriye kandi urupfu ruzugarije. Nyamara si ko bimeze, Yesu ntajya ntahunikira ntasinzira ngo yibagirwe gukora mu gihe cye. Ni we uturinda ikibi cyose.

Yesu afite ubutware bwo gutegeka imiyaga nubwo yaba ikomeye igatuza- Mariko 3:39 .Nugera aho wakwibwira ko Yesu yagutereranye, ujye wibuka ko uwatandukanije inyanja itukura imbere y’Abisilayeli, igihe abanyegiputa bari babakurikiye- kuva 14:21-22, akarindira Daniyeli mu rwobo rw’intare n’ubwo zari zishonje (Daniel 6:17-23).Ntukumve ko ku bibazo byaweho ntacyo yakora, ari maso no ku bwawe.

Yesu ukurinda buri munsi ntacyo ananiwe.Mu gihe Yesu yahagurukaga agacyaha inyanya, umuyaga ugahagarara; Abigishwa nubwo bari bamaranye iminsi itari mike na we, baratangaye baribaza bati ” Mbega uyu ni muntu ki? “ Mariko 3:41. Yesu we nta mbaraga nyinshi bimutwara ngo akureho ibibazo, arategeka gusa.

Umaze igihe kingana gute wumva ibya Yesu? Abantu benshi barimo n’abakristo ubwabo, ntibaramenya uko imbaraga ze zingana-Abefeso 1:15-23

Mu gihe uhuye n’ibigeragezo , ntukihebe ahubwo ujye ukomeza kwizera.Zirikana koYesu Kristo ari we utegeka ubuzima bwawe bwose, ni na we uturwanirira iyo intambara z’ubuzima zitugose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza