Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?
Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?

Turaganira ku bintu biranga umwigishwa wa Yesu Kristo. Umwigishwa aba afite umwigisha cyangwa uwo yigana, akagerageza gusa nawe mu mvugo mu bikorwa cyangwa no mu myitwarire. Niyo mpamvu Bibiliya idusaba kwigana Imana nk’abana bakundwa.

Hari benshi bavuga ko ari abakristo nyamara badashaka gukora ibyo adusaba abo ni abafana ba Yesu ariko si abigishwa be. Mbese uri umufana cyangwa uri umwigishwa wa Kristo? Reka turebe ibikwiye kuranga abigishwa nk’uko Yesu ubwe abigaragaza mu nyigisho yatanze: Muri iyi nyigisho ntabwo tubivugira rimwe reka duhere kuri iki gikurikira, tuzaganira n’ibindi:

Kwikorera umusaraba ugakurikira Yesu

(Matayo 10:34-42) Biragoye kumva ijambo umusaraba nkabo mu gihe cya Yesu kuri twe. Ubu usobanura ibyiza turawuririmba mu gushyingura, tukawukoresha abahawe ubupasitori hamwe na hamwe bakabambika udusaraba duto, henshi mu nsengero iba irimo mbese ni nk’ikimenyetso cy’umukiriro.

Nyamara kubo Yesu yabwiraga wasobanuraga ikintu kitari cyiza kuko muri ibyo bihe abantu ibihumbi bagiye babambwa ku misaraba iyo bakatirwaga urwo gupfa.

Kwikorera Umusaraba rero bishatse kuvuga kugira ibyo wigomwa ku mpamvu z’ubutumwa bwiza, kwemera kugira ibyo wahomba harimo no kwibabaza yewe no kugera ku rwego watanga ubuzima bwawe ugapfa hejuru y’ubutumwa.

Iyi ntamwe irakomeye kuko bisaba kuba igiharamagara. Hari abo numvise bitiranya umusaraba n’ubukene, ubupfubyi , gupfakara n’ibindi ariko si byo kuko n’abapagani bibageraho, abayisilamu n’abahindu.

Aha ikivugwa ni igihe wiyemeje kugira ibyo uhomba kugira ngo Yesu akomeze kuba uwa mbere muri wowe.

Mose yemeye guhara icyubahiro n’ubutunzi bya Egiputa kugira ngo ahagarare mu muhamagaro w’Imana.

Aburahamu yasize byose muri Uri akurikira umuhamagaro. Paulo ati ‘’ibyari indamu yanjye nabitekereje nk’igihombo ku bwo gukurikira Kristo’’

Iyi niyo ntambwe ya mbere iranga umuntu wese wiyemeje kuba umwigishwa wa Yesu. Imana idushoboze! Nibikunda ikindi gihe tuzakomeza tuganira no kubindi biranga umwigishwa.

Ngaho umaze kumva iri jambo mbese usanze uri umwigishwa, umwigiraho, uramwigana, ubaho nka we, uvug nka we, wambara, ukora nka we? Cyangwa ni ugufana imico ye ariko kumwigana ntabyo. Yesu adushoboze kuba abigishwa be nyakuri, Imana iguhe umugisha! Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Tuyisenge kuwa 1-04-2016 saa 10:27
 

Amen! Imana ibahe umugisha kuburyo musobanuye umusaraba. Kandi n’ijambo umufana ryasobanuye neza itandukaniro ry’umwigishwa n’utari we. Benshi ni ugufana, ariko no kugihe cye abafana nibo babaga ari benshi. Bityo rero dukwiye kwita cyane ku kuba abigishwa be akaba ariwe twigiraho , tunareberaho uburyo bwo kubaho kuko iyo bitabaye ibyo usanga duhindutse abanyamadini bafite uko bishyiriyeho uko ibintu bigenda. Ariko abayoborwa n’umwuka nibo bana b’Isumbabyose kandi aba batumbira yesu wenyine we banze ry’agakiza kacu kuko umuntu atareberwaho cg ngo abe ikitegererezo cyacu kuko nawe ubwe akeneye kumurikirwa na Yesu, kuko ari umuntu w’intege nke.

mwakoze kubw’inyigisho nziza. Imana ibahe umugisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza