Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese ushaka kumenya abanditsi b’ibitabo bya Bibiliya?
Mbese ushaka kumenya abanditsi b’ibitabo bya Bibiliya?

Bibiliya ni igitabo gitandukanye n’ibindi bitabo kuko gikubiyemo ijambo ry’Imana, mu yandi magambo nubwo hariho abanditse ubwo butumwa, ariko ibirimo byose ni iby’Imana, kandi byose byahumetswe nayo.’’ 2 Timoteyo 3:16

Ibi bivuze ko nubwo Imana itagiye mu icapiro ngo yandikire abantu, ariko ubutumwa burimo buyobowe nayo kandi bwahumetswe nayo. Bibiliya yanditswe n’abantu hafi 40 banyuze mu buzima butandukanye ( abaganga, abarobyi, abami, abahanuzi, intumwa, abize n’abatarize), babikora mu myaka isaga 1500.

Nubwo Bibiliya yanditswe n’abo bantu bose batandukanye, banyuze mu buzima butandukanye, bize ibintu bitandukanye, ariko ntiyivuguruza. Iyo uyisomye uhereye mu itangiriro ukageza mu Byahishuwe, usanga yuzuzanya, nta kosa wayisangana, yujuje ibyangombwa byose umuntu akeneye muri uru rugendo rugana mu ijuru. Iyo usomye ijambo ry’Imana, ntabwo usanga ahantu hose habonekamo uwayanditse ku buryo buhita bugaragara.
-  Ibitabo bitanu bibanza ari byo Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara no Gutegekwa kwa Kabiri byose byanditswe na Mose.

-  Yosuwa= Yosuwa

-  Abacamanza, Rusi, Ibitabo bibiri bya Samweli= Samweli/Natani/ Gadi

-  Ibitabo byombi by’Abami= Yeremiya

-  Ibitabo byombi by’Ibyo ku ngoma, Ezira, Nehemiya= Ezira

-  Esiteri= Moridekayi

-  Yobu= Mose

-  Zaburi = Zanditswe n’abantu batandukanye, icyakora inyinshi ni iza Dawidi

-  Imigani, Umubwiriza, Indirimbo ya Salomo= Salomo

-  Yesaya= Yesaya

-  Yeremiya, Amaganya ya Yeremiya= Yeremiya

-  Ezekiyeli=Ezekiyeli

-  Daniyeli= Daniyeli

-  Hoseya= Hoseya

-  Yoweli=Yoweli

-  Amosi= Amosi

-  Obadiya=Obadiya

-  Yona=Yona

-  Mika=Mika

-  Nahumu=Nahumu

-  Habakuki=Habakuki

-  Zefaniya=Zafaniya

-  Hagayi=Hagayi

-  Zekariya=Zekariya

-  Malaki=Malaki

-  Matayo=Matayo

-  Mariko=Mariko

-  Luka=Luka

-  Yohana=Yohana

-  Ibyakozwe n’intumwa= Luka

-  Abaroma=Pawulo

-  1, 2 Abakorinto, Abagalatiya, Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, 1,2 Abatesalonike, 1,2 Timoteyo, Tito, na Filimoni zanditswe na Pawulo

-  Yakobo= Yakobo

-  1,2 Petero= Petero

-  1,2,3 Yohana= Yohana

-  Yuda= Yuda

-  Ibyahishuwe= Yohana

Igitabo cy’Abaheburayo abantu ntibemeranywa ku muntu wacyanditse.

http://www.gotquestions.org/Bible-a...

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza