Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese ushaka kumenya icyo igushakaho n’inyungu (...)
Mbese ushaka kumenya icyo igushakaho n’inyungu ubifitemo?

Ubusanzwe abantu baba bafite ibintu bifuza ku Mana, ari nabyo bibaraza amajoro, abandi bakiriza amanywa babishaka, ariko muri byo dukwiye no kwihatira gusobanukirwa n’icyo Imana idushakaho kandi tugaharanira kukigeraho.

Aha tugiye kuganira tugamije uburyo bwafasha abantu kumenya impamvu yo kuremwa kwabo, n’umusaruro Imana ibifuzaho mu buzima bwa buri munsi. Mika : 6.8 ‘’Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.’’

Usomye aya magambo harimo ibi bintu uko ari bitatu Imana igushakaho

i. Gukora ibyo gukiranuka

ii. Gukunda kubabarira

iii. Kugendana n’Imana twicishije bugufi

Dukwiye kumenya ibyo Imana idushakaho, kandi burya tukiri no mu isi bidufitiye umumaro pe! Bibiliya iravuga ngo bituma Imana iduhugukira. Yobu 8:5-8

Hari naho ivuga ngo bituma Imana idusiga amavuta yo kwishima ikaturutisha bagenzi bacu. Zab:45.8; Heb:1:9

Hari n’izindi nyungu nyinshi, rimo ko Imana izajya itwumvira tuyitakiye, bigenda biturokoye mu buryo butandukanye Imana ikaturinda, kandi ikabana natwe muri ubu buzima.

Dukwiye no gusobanukirwa ko atari muri ubu buzima gusa, ahubwo n’ubuzaza bidufitiye umumaro, kuko bizaturinda ku munsi w’uburakari bukomeye bw’Uwiteka. bIzanadutsindishiriza ku munsi w’urubanza, bitumen twambikwa n’amakamba twakoreye tukiri mu isi. Ibyahishuwe 20:11, Matayo 25:34-40

Nshuti ibintu byose Imana idushakaho nitwe bifitiye umumazo, yavuze ko umuntu nababarira nayo izamubabarira, Matayo 6:14-15, 7:12, kandi izanatubabarira ku munsi w’urubanza.

Burya guca bugufi nabyo bituma Imana itwitaho kandi izadushyira hejuru mu gihe gikwiriye, Yakobo 4:10, Luka 14:11

Nshuti ubwo ugize umugisha ugasoma aya magambo, ukwiye kwisuzuma ukareba niba ubuzima ubayemo, urimo gukora ibyo Imana igushakaho twabonye muri iyi nyigisho. Imana ikubashishe mu izina rya Yesu, Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza