Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese wibuka Umuremyi wawe?
Mbese wibuka Umuremyi wawe?

Imitima yacu itegereza Uwiteka, ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira.Zaburi 33:20

Ufite ubugingo , ukagira n’umubiri. Umuburi ni ubuturo bw’ubugingo. Mu Rwanda kimwe no mico y’abantu bo mubihugu bitandukanye ku isi , iyo umuntu asuhuje mugenzi we akamubaza ati “ amakuru ki? ” igisubizo kuri iki kibazo ku bantu benshi usanga ari ngo “ Ni meza”. N’iyo umuntu yaba afite ibibazo byinshi mu mutima , ntabura gusubiza atyo. Usanga abantu bahisha ibibarimo.

Muri iki gihe abantu benshi ntibitaye ku ijambo ry’Imana . Benshi bahangayikishijwe no gushaka imibereho, ubukire n’amafaranga menshi. Nyamara ntawitaye kuri cya gice kitagaragara cy’ubugingo. Abantu benshi ubasanga ku bitaro, mu masoko nyamara wajya mu byumba by’amasengesho ugasangayo ababarirwa ku ntoki. Kubera iki? Abantu bateye umugongo iby’ubugingo; barangariye mu isi.

Imana irema umuntu, yamuremye ku buryo butandukanye n’ibindi byose yaremye. Yamutandukanije n’inyamaswa. “ Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima”. Itangiriro 2:7. Yamuhaye ubwenge no kumenya. Yamuremye asa na yo ahinduka incuti ya yo.

Ukwiye guhora uzirikana ko Imana yakuremeye imirimo myiza, ugakora neza ibyo ishaka kandi ishima . Kwihugiraho no gushaka kugwiza icyubahiro n’ubutunzi bwo mu isi nta kamaro ahubwo uzirikane ko “Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho” - Abaroma 2:7 Mu gihe cy’izuka Imana izakuraho urupfu , irusimbuze kubaho by’iteka.Ni nabwo abamwemeye bakizera izina rye , bagakiranuka bazahindurwa bagasa na we, bakabana na we ubuziraherezo.

MANISHIMWE Noël

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza