Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » “Mu izina rya Yesu” bisobanura iki?
“Mu izina rya Yesu” bisobanura iki?

Abantu bavuga iri jambo batazi icyo risobanura: ubusanzwe iyo nka nyakubahwa perezida (présiedent) w’igihugu yagombaga kujya ahantu, bikaba ngombwa ko atajyayo akohereza intumwa, iyo ntumwa igenda mu izina rya perezida, yagera yo igahabwa ijambo mu kimbo cya nyakubahwa wamutumye. Ni ukuvuga ngo: ibyo iyo ntumwa ivuze byose bifatwa ko ari perezida wabivuze, kuko atavuga ibye ahubwo avuga ibyo yatumwe na perezida kuvuga.

Iyo umuntu rero avuze ibintu agatangira kuvuga ngo “mu izina rya Yesu”, bisobanura ko ibyo arimo avuga atari ibye, ko ahubwo ari Yesu urimo kuvuga. Kandi gusenga mu izina rya Yesu, ni ukuvuga ko atari wowe ubwira Imana, ahubwo ni Yesu uba ubwira Imana ibyifuzo byawe. Iyo rero usenze warangiza ukavuga uti: “mbisabye mu izina rya Yesu”, ni nko kubwira Imana ngo: si jye ubigusabye, ahubwo ni Yesu ubigusabye. Yesu yaravuze ngo: icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye muzagihabwa (Yohana 16:23). Impamvu dusenga rimwe na rimwe ntidusubizwe, burya ibyinshi tuba twabisabye ku bwacu, ntituba twabisabye mu izina rya Yesu: kuko nta kintu na kimwe Yesu yasaba Imana ngo itakimuha. Gusenga mu izina rya Yesu rero: ni ugusenga wuzuye Umwuka Wera, kuburyo utavuga ubushake bwawe ahubwo ukavuga ibyo Umwuka Wera akubwiye kuvuga, icyo gihe ibyo usabye byose urabihabwa.

Nanone igihe cyose usenga uri mu murongo w’ijambo ry’Imana, nabwo uba usenga mu izina rya Yesu kuko uba mu nzira y’Ijambo rye, gusa aha biba bishoboka ko n’ak’ubumuntu kaziramo ukaba wavuga n’ibyawe. Ariko iyo wuzuye Umwuka Wera bwo aba ari akarusho, kuko uvuga gusa ibyo Umwuka Wera akubwiye kuvuga. Akenshi usenga bene iryo sengesho aba anavuga mu ndimi nshya, yatwawe yumva yageze mu yinsi si.

Hari abantu bafite ingeso yo kuvuga bishakiye byose ngo “mu izina rya Yesu”. Nshuti zanjye ndababuriye, icyo ni icyaha imbere y’Imana: harimo kubeshya no gukinisha izina rya Yesu, ababikora rero mubyihane.

Inyigisho muyigejejweho na Evangelist Munyeshyaka Jean Paul.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza