Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Muzageza he no kwizera guke?
Muzageza he no kwizera guke?

Abenshi mu bakristo bazi inkuru za Yesu n’abigishwa ubwo bari mu bwato maze hakaza umuraba mu Nyanja.

Muri icyo gihe umuraba wazaga Yesu yari aryamye maze abigishwa be babonye umuraba ubaye mwinshi bagira ubwoba bwinshi maze bajya kubyutsa Yesu. Bamaze kumubyutsa ijambo yababwiye yarababwiye ngo “muzageza he no kwizera guke?” ntiyababwiye ngo mumbyukirije iki? Kuko yarabizi ko umuraba ari mubi ushobora gutuma ubwato burohama maze bagapfiramo.

Yesu yatangajwe n’ubwoba abigishwa be bari bafite bari kumubyutsa ari bwo yabonye ko ukwizera kwabo ari guke, nta gushidikanya ko bamwe bumvaga ari ukumumenyesha gusa n’ubundi bagiye gupfa.

Ese ibi byabaye ku bigishwa ntibisa n’ibitubaho mu buzima busanzwe? Twese tugira ibibazo bitandukanye tugera mu bihe bikomeye tugahinda umushyitsi tukibaza ngo gutabarwa kwacu kurava he? Umuraba tuwugereranye n’ikibazo waba ufite maze twibaze uburyo bwiza wakabyukijemo Yesu.

N’ubwo asinziriye ariko ni muzima kandi umukanguye yakemura ikibazo cyawe ariko Yesu arashaka ko wiga kumukangura ufite kwizera muri wowe ko aje kuguha amahoro kuko ari umwami wayo ntashaka ko uza kumukangura ufite ubwoba nk’aho ikibazo cyawe ari kinini kuruta ububasha bwe.

Ubundi niba wizera ko Kristo ashobora byose ukwiye kubwira ikibazo ko ufite Kristo aho guhinda umushyitsi ngo ubwire Kristo ibibazo bikurembeje. Yesu azi uburemere bw’ikibazo cyawe kuruta uko ubuzi ariko arashaka ko uzigira byinshi muri icyo kibazo wige kumukangura , wige gushira ubwoba , wige kwizera kandi namara gukemura ikibazo cyawe mu buryo butangaje wibuke kumushima no kumwamamaza.

Imana yemera ko ibibi bitubaho ariko ukwizera kwacu ntigukwiye kuba ku tuntu duto ahubwo mu bikomeye cyane hamwe umuraba wenda kurohamisha ubwato niho Yesu amenyera igipimo ugezeho umwizera .

Iyo Yesu ari mu bwato bwawe ari bwo twakwita ubuzima bwawe ntukagire ubwoba bw’ibibazo ahubwo ujye ubwira ikibazo uti oroshya mpamagare Yesu ntukamugere imbere ubwoba ari bwose nk’aho ushidikanya ku bushobozi bwe ahubwo ujye uzana kwizera umubwire ikibazo maze agikemure.

Dukwiye kuba nk’abana bato cyane kuko bizera ko ntacyananira ababyeyi babo maze bakabasaba ibikomeye kandi bizeye kuzabikorerwa natwe niduterwa nibyitwa ko bikomeye twizere umubyeyi wacu Yesu kandi tumwizere tudashyiraho imbibi ngo dutekereze ko hari icyamunanira.

Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo. Abefeso 3:20

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza