Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Nakora iki ngo nihanganire uwo tubana?
Nakora iki ngo nihanganire uwo tubana?

Ufashe akanya ugatekereza neza ku bantu mubana mu buzima, urasanga buri wese hari aho ari umunyembaraga, ahandi ugasanga ari umunyantegenke. Urabona aho buri wese ari umunyakuri, n’ahandi afite ingeso mbi.

Niba rero wibwira ko uzabona umuntu udafite ikosa cyangwa umeze nk’uko wowe ushaka, uribeshya cyane.

Uburyo bwonyine bwagufasha kubana n’umuntu, ni ukumwemera uko ari. Ntukibeshye ko abandi bantu ari beza keretse abo ubana na bo.

Umuhanga umwe, yagize ati, ‘‘Urukundo nyarwo ni ukureka abo ukunda bakaba neza abo bari bo, aho kubahatira kuba uko wowe ushaka. Bitari ibyo ntiwaba ukunda umuntu, ahubwo waba ukunda ibyo ubona ku muntu gusa.’’

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukristu akuze mu buryo bw’Umwuka, ni ukumenya neza ko nta muntu utunganye nk’uko ashaka, kandi ukiyemeza kumukunda uko ari utitaye ku mafuti ye.

“mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana ibyaha.” Abakolosayi 3:13.

Gukunda umuntu uko ari, ni ukwita cyane ku ho agaragara nk’umunyembaraga, ariko ukanamushyigikira mu ntege nke ze.

“Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” 1 Petero 4:8.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Vestine Nyirazaninka kuwa 22-01-2015 saa 01:09
 

Nakunze cyane inyigisho zikurikira:
nakora iki ngo nshimishe uwo tubana?
Ibintu 4 by’ingenzi wasaba Imana.
none ndifuza copy ngo simbona connection kenshi nabibika nka documents. Murakoze

hakizimana venuste kuwa 21-01-2015 saa 10:29
 

nsanze nange nagiraga ikosa kuko nibwiraga ngo uyumuntu yarakwiye kumera nkuko mbona yagakwiye kwitwara none nsanze ntawe utagira cote faible .

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza