Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Nakwitwara nte ngiye gucogora?
Nakwitwara nte ngiye gucogora?

Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. Abagalatiya 6:9

Ni kenshi abantu bahura n’imbogamizi zitandukanye zishobora kubabuza kuba muhamagaro wo gukorera Imana neza.

Iteka Satani ahora agambiriye kutubuza kuba aho Imana idushaka, agakora uko ashoboye ngo aduce intege. Iyo tutabaye maso ngo twinginge Imana iturwanirire, twisanga twatsinzwe ntitugere aho Imana itwereka.

Intumwa Pawulo iratugira inama inyuze mu rwandiko yandikiye Abagalatiya, ko tudakwiye gucogorera gukora neza, kubera ko nitutagwa isari ngo tubivemo tutaragerayo, Imana izaduhemba.

Mu yandi magambo ibyo turi gukora byiza, dukomeze tubyongere n’umwete mwinshi kuko hari umusaruro w’imvune tuvunikira mu isi.

Wongere urebe niba utari ugeze aho ucogora mu gukora neza. Harubwo bigora abantu gukora neza kubera kunanirwa mu mahitamo igihe bafata ibyemezo.

Iyo umaze gucogora bituma ukora ibitandukanye no kwizera kwawe.

Gucogora bikumvisha ko ibintu byinshi bidashoboka aho gutekereza no kwizera ko Imana ishobora kubikora wenda kuko yabivuze.

Mu buzima abantu besnhi babuzwa no kugera iyo bakagombye kugera ikibazo cyo gucika intege. Umuntu wamaze gucogora, ahita atakaza ibyiringiro bye kuko ataba abasha kureba ejo ngo ahabone. Ashobora kubona gukora neza neza ntacyo bimaze agahitamo kwituriza hagapfa byinshi.

Umuntu ashobora kwibaza:

Ni gute nitwara iyo ntsinzwe?

Mbigenza nte iyo bitagenze uko nifuzaga? Ese numva mpungabanye? Ese mpitamo kurira? Ese ndakomeza ngo nsoze ibyo natangiye? Ikigereranyo cyo kwihangana kuri jye kingana gute?

Mu buzima nta kintu wageraho mu buryo bworoshye udafite kwihangana. Ugomba guhagarara, ugakora udacogoye, buhoro buhoro ukagera aho ugomba kugera.

Abantu baba abadasanzwe ni ababasha kwihanganira mu byo bakora ntibacogore.

Wirinde gucogorera gukora neza, ahubwo ukomere niwumva ucitse intege nturambirwe kuko ibyiza biraharanirwa. Uzasarura nutagwa isari kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza abera bayikorera.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza