Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Nasenga nte? Ese koko uburyo bwiza bwo kubikora ni (...)
Nasenga nte? Ese koko uburyo bwiza bwo kubikora ni ubuhe?

Ese gusenga nkwiye kubikora mpagaze, nicaye, mpfukamye, ni ubuhe buryo bwiza mu by’ukuri bwo gusenga? Ese nabikora ndambuye amaboko? Ese kubikora mfunze amaso nk’uko benshi bakunze kubikora nibyo byiza? Ese nabikorera mu rusengero, najya mu busitani? Nasenga mu gitondo mbyutse cyangwa nijoro? Ese hari amagambo meza twavugamo, byatangirwa gute bigasozwa gute? Ni ubuhe buryo mu by’ukuri bwo gusenga?

Kimwe muri ibibibazo, hari ubwo idini rimwe rigishingiraho, rikabitoza abayoboke baryo, rikabemeza ko ari bwo buryo bwiza bwo gusenga. Rimwe na rimwe, abameze gutya batekereza abandi nk’abakora ibidakwiye cyangwa bakumva Imana itabumva kubera impamvu bishyiriyeho bo ubwabo. Ibibazo byose twifashishije byafasha umuntu uwo ari we wese bitewe no kwizera kwe, ariko ntibwamubera uburyo bwiza bwo gusenga.

Bibiliya iravuga ngo Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.’’ 1 Yohana 5:14-15 ‘’Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.’’ Yohana 14:13-14

Usomye aya magambo yose hamwe n’andi menshi, ubona gusaba nta nzira nziza yo kubikoramo nko kubikora uri muri Kristo Yesu. Mbese bibanze bikorwe mu bushake bwe, dusabe dusenge nk’uko Data wo mu ijuru ashaka, kandi tubikore mu izina ry’Umwana we Yesu Kristo ( bigaruke ari ibyo kubahisha Data).

None uburyo bwiza bwo gusenga ubwo dusanze ari ubuhe? ‘’Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.’’ Abefeso 4:6-7 Uburyo bwiza bwo gusenga, ni ukwegurira imitima yacu Imana, ntitugire ibyo twiganyira, ikintu cyose tukagisabira muri Kristo Yesu.

Dukwiye gusenga turamya Imana, tukatura, tugasaba, ariko tunashima Imana, kuko ijambo ry’Imana ryatubwiye ngo tubasabe, tubyingingire kandi dushima. Uburyo bwiza bwo gusenga no ugusengesha imitima yacu, ugakoza umutima ku Mana. Hari umuririmbyi wavuze ngo umutima w’umuntu ujya imbere y’Imana, ugakomanga urugi ushaka kureba Imana.

Mu by’ukuri nubwo waba uzi gutondeka amagambo neza, ariko Yesu nta kibanza afite mu mutima wawe, udafite kwizera, ntacyo byatanga. Impamvu tuvuga kwizera Yakobo yanditse ngo ’’Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa. Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana, kuko umuntu w’imitima ibiri anāmūka mu nzira ze zose.’’ Yakobo 1:6-8

Gupfukama, guhagarara, gufunga amaso cyangwa kuyafungura, n’ibindi byinshi byose ntacyo byagufasha umutima wawe uri kure y’Imana. Yesu yigeze kubwira umugore umwe ngo ‘’Igihe kirageze kandi kirasohoye ngo abasing Data, bayisengere mu kuri no Mwuka, kandi ngo Data abo nibo ashaka ko bamusenga, abandi bashatse babyihorera. Yohana 3:23

Ese niba hari abantu Data ashaka ko bamusenga ubwo ntibivuze ngo hari abo adakeneye ko bamusenga? Abo Data akeneye ko bamusenga ni abemera kubikora nk’uko abishaka. Imana ibahe umugisha, Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza