Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Mbese ujya wibaza niba koko Kristo n’Umwuka Wera batuye (...)
Mbese ujya wibaza niba koko Kristo n’Umwuka Wera batuye muri wowe?

“ Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe” - Abaroma 8:9 Umuntu umaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza, ahindurirwa imibereho, ntabe agitwarwa na kamere. Umwuka wera yinjira mu buzima bwe akabuyobora “umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe” - 1Abakorinto 12: 7

Niba ujya wibaza niba koko Yesu Kristo na Mwuka Wera batuye muri wowe, ukaba ufite gushidikanya hari ikizabikubwira:

1.Kwera imbuto z’Umwuka Wera zirimo : urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Abagalatiya 5:22

2.Kurwanirirwa n’Umwuka mu bibazo byose uhura na byo “Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,.kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka” Abaroma 8:26-27

3.Kwiyumvamo imbaraga zo gukorera Imana no kumwira ubushake bwa yo “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi”- Ibyakozwe n’Intumwa 1:8

4.Kuba umwe mu bagira uruhare mu mugambi w’Imana wo kubaka itorero rya yo “kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo” Abefeso 4:12-13.

Bibiliya kandi igaragaza ko abayoborwa n’umwuka w’Imana bose ari bo bana b’Imana (Abaroma 8:14). Niba uru umukristo, ufitanye isano rishya n’Imana kuko uri umwana wayo nay o ikaba Data. Ibi ni byo bituma abamenye Imana batakigendera mu bwoba nk’imbata z’ibyaha, ahubwo bahora bafite umudendezo w’abana b’Imana , bafite umurage ku bwami bwo mu ijuru. “Kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we” Abaroma 8:17

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza