Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute Bibiliya ivuga irangira ry’isi?
Ni gute Bibiliya ivuga irangira ry’isi?

Uwiteka nyereka inzira zawe, Unyigishe imigenzereze yawe.Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, Ni wowe ntegereza umunsi ukira.

Iyo abantu batekereje kukurangira ku isi, bibatera ubwoba cyane, ariko kandi hari nabibaza uko bizagenda kugira ngo isi irangire. Erega isi imaze imyaka myinshi cyane! Abantu bagiye bategereza ko yarangira bibwira ko byananiranye itakirangiye.

Hari abatekereza ko kugira ngo irangire hari nk’igisasu runaka kizayikubita yose ikarangira cyangwa izarangizwa n’imihindukire y’ikirere n’ibindi byinshi. Ariko se Bibiliya ibivugaho iki?

Ibyo abantu batekereza ko isi izarangizwa n’intambara, ibisasu bikomeye, indwara z’ibyorezo, uguhumana kw’ikirere n’ibindi, ni koko ibyo byago byose birahari ndetse ni nshingano za buri muntu wese mu kubifatira ingamba kugira ngo tubashe kubirwanya no kubirenga. Kuva kera Imana ikirema umuntu yamuhaye inshangano zo kwita ku isi, Bibiliya iravuga ngo” Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde.”Itangiriro 2:15. Ijambo kuyirinda Imana yashakaga kugaragaza uruhare umuntu agomba kuzagira rwo kuyitaho.

Iyo bidakozwe bitugiraho ingaruka ndetse bikanazigira no kubandi, icyo gihe ntawabura kuvuga ko biba bibaye icyaha imbere y’Imana.

Isi ntabwo izarangizwa nibyo tuyikoreraho, izarangizwa n’Imana yo nyine igihe Yesu Kristo azaba agarutse kwima ubwami buhoraho, uwo munsi Bibiliya iravuga ngo” Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirīra.” 2 Petero 3:10

Nubwo isi izaba yashiziranye n’imirimo yayo yose, ntabwo azaba ari ukurangira kwayo ahubwo Imana izarema ibishya kandi icyaha n’urupfu ntibizongera kubaho ukundi.

Ntukwiye guterwa ubwoba n’uwo munsi ahubwo ushinganishe ubugingo bwawe mu maboko ya Yesu Kristo kugira ngo ubashe kwemerwa no kuba umwana w’Imana kuburyo ubwo uwo munsi uzaza, uzasanga witeguye uzabane n’Imana mu bwami bwayo bw’iteka ryose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Asingwire lauben kuwa 6-10-2015 saa 11:22
 

Ese ntamufite ububutamwa mumujwi no mumashusho? imana ibahe imigisha

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza