Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute nabasha gusenga Imana mu Mwuka?
Ni gute nabasha gusenga Imana mu Mwuka?

‘’Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” Yohan 4:24

Imana ni Umwuka kandi isaba abantu bose bayisenga kuyisengera mu Mwuka no mu kuri. Ikintu gikomeye ni uko mu by’ukuri umuntu atuye mu mubiri, muri kamere ye akenshi iyoborwa n’amarangamutima ya kimuntu, kuburyo bitamworoheye kwimuka we ubwe ngo akorere mu mwuka ariko bishobokera uwizeye.

Imana yigeze kubwira Samweli iti “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” 1 Samweli 16:7

Iri jambo risobanura neza ko uko twifuza kuyobora ibyo dukora bitandukana cyane n’uko Imana iba ibishaka.

Kugira ngo ubashe kugirana ubumwe n’Imana ni uko wemera ukabana nayo, kuko uko urushaho kuyegera niko urushaho gusa nayo. Kamere y’ubumuntu ikagabanuka ukagira kamere y’Imana.

Ubusabane bwacu n’Imana bukunda iyo twemereye Imana ikatuyobora kuko Bibiliya ivuga ko iyo turi muri Kristo Yesu tuba duhindutse ibyaremwe bishhya, ibya kera bigashira.

Iyo rero wemereye Imana iguhindura mushya binyuze muri Kristo Yesu. Icyo gihe nibwo Umwuka wera yemera no kuza agatura muri twe.

Ibi byose bimaze kubaho nibwo dushobora kubaho uko Imana ibishaka tuyiza imbere tudatinya. Turamutse tubayeho gutya twabasha gusenga Imana mu Mwuka nk’uko ijambo ryayo ribisobanura.

Iyo tuje imbere y’Imana twibereye mu bibazo byacu bisanzwe kenshi twanatsinzwe, ntabwo tubasha kwegera Imana mu mwuka.

Kuko umwuka wacu aba agomba guhinduka akaba ari we uhamanya n’Uw’Imana ko turi abana bayo, niwo wahinduwe mushya kuko umuntu w’inyuma ntahita agaragaza impinduka ko atakiri wa wundi wa kera.

Hari igihe cyo kurondora ibibazo byacu ariko ntibyoroha kwegera Imana mu mwuka umeze gutya. Niyo mpamvu tugomba gushingira byose ku kugumana na Data (Imana) mu buryo bw’Umwuka duciye ku Mwana wayo Yesu Kristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

twizeyemungu gabriel kuwa 7-02-2015 saa 09:42
 

Jye ndabasaba inkunga y’amasengesho ngo Imana impe impano y’umwuka.Imana ibane namwe

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza