Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute nahamya neza agakiza kanjye?
Ni gute nahamya neza agakiza kanjye?

Mbese koko ni gute Wabasha guhamya ko wakikijwe? Itegereze, 1Yohana 5:11-13: “Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.” None se ninde ufite uwo Mwana? Ni abamwizeye bose ndeste bakanamwemera (Yohana 1:12).

Niba ufite Yesu, ufite ubugingo. Kandi si ubugingo bw’igihe runaka, ahubwo ni ubugingo buhoraho.Imana ishaka ko duhamya neza agakiza kacu. Ntabwo dushobora kubaho mu buzima bwa gikristo duhora twibaza cyangwa dushidikanya buri munsi niba koko twaracunguwe. Na niyo mpamvu Bibiliya isobanura neza inzira z’agakiza. Izere muri Yesu Kristo azagukiza (Yohana 3:16; Ibyakozwe n’Intumwa 16:31).

Ese wizera ko Yesu ari umukiza, yapfuye kubwo ibyaha byacu (Abaroma 5:8; 2 Abakorinto 5:21)? Mbese wizera ko ariwe wenyine agakiza gaturukaho? Niba igisubizo cyawe ari yego, waracunguwe! Kwizera neza bisobanuye “kuba waramaze kurenga gushidikanya”. Binyuze mu gukurikira Ijambo ry’Imana kandi ukarikomeza mu mutima wawe ushobora guta gushidikanya kwawe maze ukizera ndetse ukanahamya ko agakiza kawe ari akiteka ryose.

Yesu we ubwe yihamiriza neza ibyo byose imbere yabamwizeye bose: “Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data” (Yohana 10:28-29). Ubwo nibwo bugingo buhoraho.Nta muntu n’umwe, nawe ubwawe yewe, Wabasha gushyira kure iyi mpano y’agakiza k’Imana ariyo Yesu Kristo.

Tubika Ijambo ry’Imana mu mitima yacu kugira ngo tudacumura imbere y’Uwiteka (Zaburi 119:11), hanarimwo n’icyaha cyo gushidikanya. Ishimire ibyo Ijambo ry’Imana rikubwira, aho gushidikanya tugomba kubaho mu kwizera. Ntahandi twakura ukwizera uretse mu magambo ya Kristo bityo agakiza kacu ntikazigera kaba ikibazo ukundi. Gihamya cy’agakiza kacu ni urukundo rw’Imana yadukunze rugaragarira muri Yesu Kristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 16 KURI IY'INKURU

KWIZERA Benjamin kuwa 14-04-2017 saa 10:41
 

Murakoze cyane Imana ibongerere imigisha kko ubutumwa mutanga bukura benshi kuri sekibi bakagaruka ku Mana Data wa twese uri mwijuru.Kd umuhate wacu subusa nitutagwa isari ngo ducogore tuzaragwa ubwami bwijuru.

Giramahoro kuwa 1-02-2017 saa 04:40
 

Hahirwa uwizera yuko ibyo yabwiwe n’Umwami Mana bizasohora,kwizera ni urufunguzo rubasha kwemeza umuntu ko Kristo yapfuye akazuka kd ko muriwe harimo ubugingo bwiteka ryose Amen.

Musabyeyezu Aimée Solange kuwa 17-05-2016 saa 09:14
 

Agakiza twahawe n’ Imana Data Se w’ Umwami wacu Yesu Kristo twakaronkeyemo niyo mpano ihambaye twahawe tutabikwiye, katumye tuba ubwoko bw’ Imana itugira ishyanga ryayo, nyamara bitari binadukwiye kwitwa abagaragu bayo ahubwo itwita abana bayo, Bene Data bakundwa mu Kristo murumva kwitwa abana b’ Imana bitaduhagije koko ! ubwo ni ubutunzi butabora tubitse twe kujya tubyibagizwa n’ imibabaro, amakuba n’ intambara zo muri iyi si kuko uko byamera kose kuba Imana ikuzi kandi igukunda biraguhagije. nubwo bimeze bityo wumva usa naho yakwibagiwe siko bimeze yigumeho ibyiza ubikiwe ni byinshi kuko mu ijuru tuzabonayo ibyo twabuze byose n’ ibyo twaretse ku bwo kurinda agakiza twahawe.
Imana ibahe imigisha.

samuel kuwa 26-03-2016 saa 16:18
 

hahirwa abadakensa ijambo ry,Uwiteka kandi bagakunda ukuri bakizera Yesu ko ari inzira nukuri nubugingo bakiranuka murakoze

sendegeya celestin kuwa 3-11-2015 saa 11:09
 

Imana ishimwe kuko yaduhaye Yesu ngo atubere inshungu y’ibyaha byacu.

1 | 2 | 3 | 4

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza