Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute nakira ibikomere by’ibyo nanyuzemo?
Ni gute nakira ibikomere by’ibyo nanyuzemo?

Ubu tugeze mu gihe abanyarwanda baba abari mu gihugu imbere ndetse no hanze yarwo twibuka Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994. Aya mahano yasize ingaruka zikomeye yaba imiryango yabuze ababo, impfubyi, abapfakazi, n’ibindi ariko kandi nanone hirya y’ibi hari ikindi gice gikomeye cy’abanyarwanda bagizweho ingaruka z’ibikomere by’imbere mu mutima. Ibi nta muganga wo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo ubivura, ariko kandi nanone hari icyakorwa mu rugendo rutari ruto abantu bakabasha gukira bene ibi bikomere. Mu rwego rwo gutanga bimwe mu byafasha turifashisha, imwe mu nyigisho yigishijwe n’umukozi w’Imana Kwizera Emmanuel.

Kugira ngo ugere ku ntambwe yo gukira ibyo bikomere uba waratewe n’ibyo wanyuzemo hari intambwe enye ukeneye gutera:

1. Kwakira ibyakubayeho : aha rero niho kugira icyunamo bifashiriza umutima ukomeretse kuko icyunamo ari urugendo umuntu akora rukamufasha kwakira ibyamubaye ndetse bikamufasha gutangira ubuzima bushya.

2. Kubisohora muri wowe : Kuvuga ibyakubayeho, kubyandika, gutanga ubuhamya ndetse no kurira bifasha umuntu kugera k’ugukira. Aha rero niho nkunda kwigisha ko igisubizo cy’umuntu urira atari ukumucecekesha cyangwa kumwita ko afite intege nkeya ahubwo aba asohora ibyo bimurimo byamubayeho.

Hari igihe rero usanga umuco n’imiterere y’abantu bigira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu adasohora ibimurimo : Urugero nk’amwe mu mazina twita abana bacu : Mbakuriyemo, Renzaho, Ndimubanzi, Shinjagarushira, amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, gushirira muri nyagasani ( aha nkunda kuvuga ko muri nyagasani tutahashirira ahubwo tuhakirira) n’ibindi.

3. Kwikoreza Yesu Kristo imibabaro yawe : Ikibazo gikomerera umuntu ufite agahinda cyangwa wakomeretse ashobora guhura nacyo ni ukwibaza ati : Ariko ubundi ni nde nabwira ibyo nanyuzemo ko ntawakumva uko nababaye ? Kandi koko iki ni imbogamizi ikomeye igihe usohora ibyawe ukabibwira umuntu utabyumva.

Aha rero niho mbonera ko Umusaraba wa Yesu ari igisubizo ku banyarwanda! Kuko Yesu yanyuze mu mibabaro kugira ngo abanyamibabaro bizere ko niyo haba ari nta wundi wabumva ariko Yesu we yabumva kuko yababaye bihagije. Dore imibabaro 7 Yesu yanyuzemo

• Umubabaro watewe n’uko Yavutse ( Luka 2 :1-5)

• Umubabaro watewe n’ubwicanyi bwateguwe akivuka kugira ngo yicwe( Matayo 2 :16)

• Umubabaro watewe n’ubuhunzi( Matayo 2 :13-15)

• Umubabaro watewe no gutereranywa n’inshuti ( Luka 22 : 54-62)

• Umubabaro watewe no kubeshyerwa ibinyoma (Luka 23 : 13-24)

• Umubabaro watewe no kuvugirizwa induru ku karubanda ( Luka 23 :21) • Umubabaro watewe no kwicwa nabi urupfu rw’agashinyaguro harimo kwambikwa ubusa, gushinyagurira umubiri igihe bamuteraga icumu mu rubavu, gucirwa amacandwe n’ibindi( Luka 23 :36-49)

Ibi byose Yesu Kristo yabinyuzemo kugira ngo njyewe nawe twizere ko yakumva imibabaro yacu.

4. Guhitamo gutangira ubuzima bushya : Iyi ntambwe ni iya ngombwa iyo umaze kwikoreza Yesu Kristo umubabaro wawe, ugomba gutera intambwe yo guhitamo gutangira ubuzima bushya. Buri gukira intimba zo mu mutima nawe ubigiramo uruhare igihe ufashe icyemezo cyo kongera kubaho. Erega haracyari ibyiringiro muvandimwe!

Mwene data, ndangirije kuri ubu butumwa Yesu Kristo agufitiye mu Byahishuwe 3:20 Yesu aravuga ati : Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, umuntu niyumva ijwi ryajye agakigura nzinjira iwe dusangire. Yesu Kristo arashaka gusangira nawe ubuzima bwawe bwose, Ibyaha byawe ukabibarirwa kandi akomora ibikomere byose watewe n’ibyo wanyuzemo.

Sengana najye iri sengesho:

Mwami Yesu, ndagushimiye ko wapfiriye ku musaraba uzira ibyaha byajye, ndagushimiye kandi ko kuri uwo musaraba ariho turuhukira intimba n’agahinda. Uyu munsi Yesu ndakwizeye winjire muri jye umbere Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwajye, umbabarire ibyaha byajye byose kandi womore intimba n’ibikomere byajye byose . Ni mu izina rya Yesu Kristo mbisabye nizeye Amen.

Muvandimwe kuva uyu mwanya wizere ko ubabariwe ibyaha byawe kandi ko utangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwawe. Shaka ahantu hari itorero ryizera Kristo bugufi bwawe ujye ufatanya nabo mu materaniro kandi ujye usoma Bibiliya buri munsi.

Imana iguhe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza