Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute nakwakira imbabazi z’Imana?
Ni gute nakwakira imbabazi z’Imana?

‘’Nuko bagabo bene Data, mumenye ko ari muri uwo tubabwira kubabarirwa ibyaha,’’ Ibyakozwe n’intumwa 13:38

Ijambo kubabarira rirakomeye mu buzima busanzwe by’umwihariko bwa gikristo. Ubundi Bibiliya yo ivuga ko iyo dusenga dukwiye gusaba Imana kutubabarira nk’uko natwe tubabarira abandi.

Umuntu yakwibaza niba Imana imubabariye nk’uko ababarira abandi byamubera byiza. Iyo ubabariye umuntu uhita ureka kumubaraho umwenda wose.

Iyo umuntu aguhemukiye hahita habaho urusika rubatandukanya. Iyo rero hatabayeho kubabarirana biragorana kongera kwiyumvanamo no kugirana imishyikirano nk’iyari ihari mbere. Niko byari biri ku muntu n’Imana.

Imana yamuremye asa nayo, satani ashyiraho urusika rumutandukanya n’Imana. Yesu ataraza urwo rusika rwari rugihari ariko ahabwe icyubahiro kuko yemeye kuza kurukuraho akaduhuza na Se.

Imbabazi ku mukristu ntibisaba gutekereza ko uwo muntu azikwiye, kuko akenshi ushobora no gusanga hari impamvu watanga zatuma utazitanga. Ariko kubera ko dushaka gusa n’Imana kandi imbabazi zikaba ziri muri kamere yayo tugomba kubikora.

Ubusanzwe nta muntu ukwiye imbabazi ariko kuzitanga ni igikorwa cy’urukundo, imbabazi n’ubuntu. Imbabazi ni icyemezo ufata cyo kutagira ikindi kintu ubara ku muntu ubabariye ushyizemo n’ibyo yagukoreye byose.

Bibiliya itubwira ko twese dukeneye imbabazi ziva ku Mana kuko twese twakoze ibyaha.

Imana iradukunda kandi ni inyembabazi. Igihe cyose iba yiteguye kutubabarira . ……Ahubwo itwihanganiraidashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. 2 Peter 3:9

Igihembo cy’ibyaha byacu ni urupfu gusa, (Abaroma 6:23). Twari dukwiye urupfu rw’iteka kubera ko twakoze ibyaha. Imana mu mugambi wayo mwiza, yemeye guhinduka umuntu (Yesu Kristu). Yesu yapfiriye ku musaraba, aba ari we uba inyishyu ajya mu mwanya wacu.

Imana yamuhinduye icyaha kandi akiranuka. Imibabaro ya Yesu yavuyemo imbabazi ku bantu bose butuye isi bazemera.

Ushaka kwakira imbabazi z’Imana kubwibyaha byawe?

Biroroshye ni ukwizera igitambo cyatanzwe na Yesu. Imbabazi zirahari kandi zigenewe umuntu wese uzishaka. Ni ukwemera Yesu nk’umwami n’umukiza wubugingo bwawe ugahita uhinduka icyaremwe gishya.

‘’Niwe waduhesheje gucungurwa kubw’amaraso ye, ariko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri.’’ Abefeso 1:7

Icyo tugomba gukora ni gusaba Imana kutubabarira ariko binyuze kuri Yesu kuko ari we uduhuza nayo, kwizera ko Yesu yapfiriye ku musaraba ngo tubone kubabarirwa biduhesha kuba abana b’Imana.

Hari ubwo umuntu yibaza niba byoroshye kubabarirwa. Igisubizo ni yego, biroroshye kuko si wowe ubikora. Nta kintu na kimwe wakora ngo Imana ikubabarire hatariho Kristo. Imababazi tuzakira gusa kubera kwizera Ubuntu n’imbabazi twagiriwe n’Imana.

Ukwiye kwemeza umutima wawe ko uri mubi ukeneye guhinduka. Ukibuka ko wari ukwiye igihano kuruta ibindi ariko kandi ukishimira ko Yesu yemeye kukwishyurira utagipfuye kubwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Blando kuwa 26-12-2015 saa 15:38
 

Imana irababarira ndabizi icyo ibishaka nuguca bugufi tukemera ibyaha byacu.Kristu mbabarira kuko ndumunyabyaha,ndumunyantegenke nkeneye impuhwe zawee

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza