Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute narwanya ububata bw’icyaha?
Ni gute narwanya ububata bw’icyaha?

“Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z’ibyaha.” Abaroma 6:6.

Yesu yasezeranyije intumwa ze ko azazikura mu bubata bw’icyaha. Yohana8:31-36. Nyamara kuba umuntu yarakiriye Yesu, ntibibuza kamere muntu gushaka kumukururira mu cyaha na none.

Nonese ni gute abakristu bagomba kurwanya iyo kamere kugira ngo itongera kubategeka? Ibaze uramutse ukodesha inzu, wamara kwishyura amafaranga y’ubukode, nyirayo akajya anagusaba ibirenzeho ataretse no kuguha amabwiriza.

Ugize amahirwe, iyo nzu ikagurwa n’undi. Akaba atandukanye n’uwa mbere. Ari umuntu urajwe ishinga no kubona uguwe neza, wisanzuye. Byaba ari amata abyaye amavuta! Umunezero gusa.

Muri icyo gihe ibintu byose bigenda neza, ukumva umwe wa mbere akagukomangira ku rugi, ngo yinjire. Wabyitwaramo ute? Nubwo aba atakigufiteho ubutware, ariko ntibimubuze kugira ibyo agusaba nka mbere. Ndetse akajya agukangisha kukurega kwa nyiri nzu.

Nonese wakora iki? Ntacyo kuko ntacyo muba mugihuriyeho. Nyiri nzu mushya, ni we uba uha agaciro. Icyo wakora ni ugukinga akagenda, kuko nta bubasha aba akigufiteho.

No ku bakristu ni ko bimeze; babonye Umwami mushya ari we Kristu. Ariko ntibibuza ko n’icyaha kigihari, kandi kiba gishaka kubakurura. Iyo kamere yo gukora icyaha ije, umukristu afite ubushobozi bwo kuyangira kugikora.

Ashobora kandi gusaba Imana, ikamuha imbaraga zo kugitsinda. Nta mpamvu yo gukeza abami babiri mu buzima bwawe. Niba waremereye Kristo kukuyobora, satani akwiye guhunga burundu kuko ntibabangikana ahantu hamwe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza