Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute ubuzima bwavuye mu rupfu?
Ni gute ubuzima bwavuye mu rupfu?

Yesu Kristu, Umwana w’ikinege w’Imana, yabaye ku isi ntiyakora icyaha na kimwe. Ubuzima bwe bwari butunganye rwose nk’uko Imana ishaka.

Kubaho ubuzima bwubaha Imana gutyo, byamusabye ko asohoza ugushaka kwayo ari ko: kubambwa ku musaraba no kubabazwa nk’igihano cy’umunyabyaha yishyize mu mwanya we.

Umubabaro yagize no mu gihe yamaze ku musaraba, ugaragaza icyari gikwiye umwana w’umuntu, wari waragomeye Imana.

Iki gihano cyari kirengeje ukwemera kuko na Yesu ubwe, ku bwo kwishyiraho ibyaha n’umuvumo by’umwana w’umuntu byatumye avuga ati “ Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” Mariko 15:34. Yari aremerewe ariko Imana yagombaga kumureka kugira ngo isohoze umugambi wayo wo gukiza umuntu.

Impamvu ikomeye kwari ukugira ngo atuvane mu rupfu aduhe ubuzima, twebwe abari bapfuye tuzize ibyaha n’ibicumuro byacu.

Tujye dushima Yesu kuko yihanganiye umusaraba. Uku kwihangana kwe, kwatumye habaho gutsinda icyaha.

Ni ukuvuga ngo ubuzima bwasimbuye urupfu, ntihakiriho gucirwaho iteka, ahubwo umuntu wizeye icyo gitambo ahabwa kuzaragwa ubugingo buhoraho.

Ku musaraba niho Imana yiyungiye n’umwana w’umuntu. “Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.” Yesaya 53:5.

Kubwo kwizera amaraso ya Yesu, ibyaha by’umuntu birababarirwa kandi akaba atunganye imbere y’Imana. Ndetse n’amahoro yayo agataha mu mutima we.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza