Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute wakwitondera ijambo ry’Imana kandi ukaryishimira?
Ni gute wakwitondera ijambo ry’Imana kandi ukaryishimira?

Kugira ngo urusheho kumva neza igisubizo k’iki kibazo, nagusaba ko wasoma Zaburi 119:17-24, nibwo urarushaho kumva neza ihame ryo kuguma, kwitondera no kwishimira ijambo ry’Imana.

Umuntu iyo avuze ibijyanye no kubaha amahame y’ijambo ry’Imana, hariho ababyumva nabi cyangwa bakabyumva ku buryo butandukanye. Kwitondera ijambo ry’Imana ntibigarukira gusa kukumva, kuryizera hanyuma ugahita utangira kurikoresha no kuryitondera. Hagati yo kuryizera no kuryitondera harimo izindi ntambwe ebyiri ziba zibura: kuritekerezaho no kuryigaho kugira ngo umenye neza ukuri nyako kuririmo kuko usanga ahari abantu baryumva bagahita barikoresha uko baryumvise batiriwe baritekerezaho cyangwa ngo baryigeho, mwene abo iyo bahuye n’umuntu ugamije kubayobya ntibimugora kuko baba barizeye ijambo runaka ariko nta bumenyi ndetse nta no kuryigaho bagize muri bo.

Niyo mpamvu igihe utekereje ku ijambo ry’Imana, uba ukwiriye no gufata umwanya ukabaza Imana icyo ishaka kukubwira muri ryo jambo, byaba bishoboka ko wanacumbura ukoresheje ubwenge Imana yaguhaye ukabikora ariko ukagendera mu ijambo ry’Imana wasobanukiwe neza. Ufashijwe n’imbaraga za mwuka wera uzabasha kuryumva no kurisobanukirwa neza. Nibwo ubasha kugera ku rwego nk’urwa Dawidi ukavuga uti” nibikiye ijambo ry’Imana mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho Mana.”

Uretse kuba bigufasha kumenya neza ijambo riguteye kwizera iryari ryo, binagufasha kuba uri umuntu ukuze mu buryo bwo kuvuga ijambo ry’Imana igihe bibaye ngombwa ko warisangiza abandi. Umwizera utabasha kuvuga imirimo Imana ibasha gukora muri we, akenshi nuko abatarabashije kwinjira neza mu ijambo ry’Imana ngo abashe kuryumva neza. Kumva ugahita wizera, ntibihagije ahubwo urusheho gushishikarira kwinjira neza muri ryo jambo kugira ngo ubashe kuri komeza no kuryitondera kandi nibwo Imana izarikoresha rikagira umumaro ukomeye mu bugingo bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza