Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni gute warenga kukunezeza abantu ukanezeza Imana?
Ni gute warenga kukunezeza abantu ukanezeza Imana?

Uko imyaka iza indi igataha niko abantu barushaho guharanira icyubahiro,gukuzwa ndetse no gutinywa,nyamara tubona ko Imana yateganyije uko umuntu akwiye guca bugufi Ikaba ariyo imugenera icyubahiro kimukwiriye.

Umuti ni umwe,kugirango wirinde kuba uwo kunezeza abantu gusa ukeneye kwemera kuyoborwa na Mwuka wera mu byo ukora byose,nk’umwizera nyakuri Mwuka wera uba muri wowe yifuza kuba umugenga wa byose ukora,akenera ko yagira uruhare mu mugambo uvuga,mu butunzi bwawe,akazi ukora,inzu utuyemo ndetse nibyo ukorera abandi.

Niba ushaka gutera iyo ntambwe ukwiye gukunda ibivugwa mu rwandiko Pawulo intumwa yandikiye Abaroma 7:6, bibiliya iravuga iti ”Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti." Itegeko uko byagenda kose uba ugomba kuryubaha akenshi usanga iyo uboshywe n’amategeko witegure ko uzahora mu buzima bwo kunezeza abanta aho kunezeza Imana,Yesu yaje aje no gukuraho ububata bw’amategeko ahubwo ashaka ko tuyoborwa na Mwuka wera muri byose.

Hari impamvu zitandukanye abantu usanga bakora ibintu bagamije kunezeza abandi cyangwa se kwiyerekana,usanga hari ababikora bitewe nuko bafite ubwoba bw’uko bagaragara babaye batabikoze ,gushaka kwemerwa mu bandi cyangwa se inyungu baba babifitemo ariko ibi ntibyakabaye impamvu yo kugira icyo wakora igihe cyose wumva ko intego atari ukunezeza Imana. Ukeneye kuyoborwa n’Umwuka wera mu ku gira urukundo,ubugwaneza ndetse n’ingeso nziza,ibi bizaguha amahoro yuzuye.

Dukwiye guhora twibuka ko ikintu cyose dukora,dukwiye kugikora kubw’umwami,niba ari ugufasha;ubikore kubw’umwami,niba ari ugusura abandi ubikore kubw’umwami, byose ubikore kubw’umwami. Ndatekereza ko ntahantu na hamwe havuga ko ukwiye kubikora kubwa kanaka ahubwo uhamagarirwa gukora byose byiza kubwo guharanira kunezeza Imana. Bizakuzanira umunezero n’amahoro mu buzima bwawe bwose.

Abantu ibyo bagutekerezaho bitandukanye cyane n’ibyo Imana igutekerezaho kandi icyo Imana igutekerezaho nicyo kingenzi kuko igihe ukeneye imbaraga niyo iziguha mu gihe cyose wifuza kuyinezeza niyo mpamvu mukwiye kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana(Abakolosayi 1:10).

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Tuyisenge kuwa 12-08-2015 saa 06:21
 

AMEN! Iyi nyigisho ni nziza cyane. Amategeko niyo twabatuweho rwose. Hari ababisobanura mu mubiri bakavuga ko kwitondera ijambo ry’Imana ari kubatwa n’amategeko. Ariko mubisonuye neza ko ari ukuyoborwa n’umwuka wera kuko we ntashobora kubusanya n’ubushake bw’Imana. Nicyo rwose umukristo wakijijwe akeneye. Ni ugusenga no gusoma ijambo ry’Imana , noneho ibyo akora byose , ibyo avuga mbese ubuzima bwe bukaba buyobowe n’Imana ku bw’Ubwumuka wayo uba uturiho utuyobora mu gikwiye atari ibyo abantu bishyiriyeho bitewe n’uko babyumva. Urugero Yesu yakijije umuntu ku isabato wari warahetamishijwe n’inyonjo, abafarisayo barasakuza ngo abikoze ku isabato. Amategeko y’abantu yo yifuzaga ko atabikora ariko bwari ubushake bw’IMANA ko uwo muntu akira. Iki cyanditswe cyo mu baroma 7:6 kigaragaza neza ko natwe abakijijwe twahindutse umwuka utagira imipaka nk’uko Imana iri kuko Bibiliya itubwira ko icyabyawe n’umubiri ari umubiri ariko ko icyabawe n’Umwuka ari umwuka(twebwe abafite Yesu mu bugingo bwacu) . Bityo rero nta mipaka tugira kuko umwuka ariwo udukoresha niba twemera gukoreshwa nawo. Na Daniel yanze amategeko y’abantu akora ubushake bw’Imana , Morodekayi ni uko, Ester nawe, etc ... akenshi rero umuntu uyoborwa atya abatazi iyi si y’Umwuka bagira ngo ariyemera cg se arirata, ariko nyuma ukuri kuratsinda kuko Uwiteka ntajya atsindwa niyo abantu baba batabyumva baba bazabyumva nyuma bagiriwe ubuntu .

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza