Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni iki Bibiliya ibwira umuntu ukunda kuvuga menshi?
Ni iki Bibiliya ibwira umuntu ukunda kuvuga menshi?

Bibiliya iduhugura kutavuga menshi, hari naho ivuga ko iyo amagambo abaye menshi avamo ibicumuro. Bibiliya kandi ivuga ko umuntu upfa kuvuga menshi aba ari umupfapfa, ‘’Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi.’’ Umubwiriza 10:14

Bibiliya itubuza kwihutira kuvuga kugeza naho umuntu wicecekera naho yaba asanzwe ari umupfapfa, iyo acecetse agahitamo kuvuga make ahita afatwa nk’ufite ubwenge. ‘’Ndetse n’umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge, Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga.’’ Imigani 17:28

Ubusanzwe iyo umuntu yumva yavuga kuri buri kintu, biragoye kumufata nk’umuntu ugira amakenga, ahubwo iyo uhisemo kuvuga make hari nubwo birangira atari buri muntu ugutinyuka.

Umunyabwenge mu mutima yemera amategeko, Ariko umupfu w’umunyamagambo azagwa. Imigani 10:8

Usomye uyu murongo, Bibiliya ntica ku ruhande kubwira umuntu uvuga menshi ko ari umupfapfa, ndetse muri Bibiliya zitandukanye bitewe n’uko yanditse cyangwa ururimi yanditsemo, ibisobanuro bihabwa umuntu uvuga menshi ahabwa amazina atandukanye yose agaragaza ko itamushyigikiye.

Ijambo ry’Imana rivuga ko amagambo menshi ataburamo ibicumuro, ndetse ko uwirinda muri yo aba ari umunyabwenge. Imigani 10:19 Ntabwo dukwiye kumara umwanya tuvuga amagambo yacu, ahubwo dukwiye kumara umwanya twumva Imana (amagambo yayo),iyo umuntu avuga cyane biba bivuze ko yumva gake, mu yandi magambo nta mwanya agira wo gutega amatwi. Ntabwo akanwa kacu gakwiye kuzura amagambo yacu, kuko bidaha umwanya ijambo ry’Imana mu buzima bwacu.

Burya niba uhora unavuga ibyiza, cyangwa se nubwo byaba ubutumwa, ukwiye gufata umwanya nawe ukumva Imana ivugana nawe, wenda binyuze no mu bandi, ntibyakunda rero mu gihe utagira uwo mwanya.

Ubu turi mu gihe uburyo bwo kuvuga bwagutse, wakoresha imbuga nkoranyambaga, imiyoboro ya interineti, guhamagara kuri telefoni, n’ibindi byinshi.

Burya gutuza no kuvuga make mu gihe cyabyo ni kimwe mu bimenyetso by’umuntu uzi ubwenge kandi uca bugufi. Iyo uvuga menshi ntugira n’umwanya wo guhitamo ay’umumaro.

By’umwihariko mukristo ukwiye kumenya ko ibyo uvuga bisigara, isi igasigara ibijonjora. Bibiliya iti ‘’Umuntu niyibwira ko ari umunyadini, ntagenge ururimi rwe ahubwo akishuka mu mutima, idini ry’uwo muntu riba ari ubusa.’’ Yakobo 1:26

Ikindi ni uko burya ‘’ Uwifata mu magambo ni umunyabwenge, Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.’’ Imigani 17:27 Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara. Yakobo 1:19

Dushingiye kuri aya magambo, Bibiliya itweretse aho ihagaze ku muntu uvuga menshi, mbese wowe wisanze mu kihe gice? Usanze ukwiye gukosora iki? Ujye uvuga uzirikana iri jambo Kandi ndababwira yuko ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka. Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” Matayo 12:36-37

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza