Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni iki Bibiliya ivuga ku gutandukana kw’abashakanye no (...)
Ni iki Bibiliya ivuga ku gutandukana kw’abashakanye no kongera gushyingirwa?

Muri iki gihe, ntibikiri igitangaza abantu bava gusezerana kubana ubuziraherezo, bataragera iyo bajya, nta minsi ishize, bagatangira gusaba gatanya. Bigeze aho no mu bakristo, bahagarara imbere y’Imana n’itorero ryayo bakiyemerera ko bazatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu Kristo agarutse, bidatinze bagatangira gusaba gutandukana. Iki ni kimwe mu bibazo byugarije isi, ariko by’umwihariko itorero ry’Imana.

Ese koko gutandukana bikwiye kuba igisubizo kihutirwa mu bibazo hagati y’abashakanye? Nonese Imana ikunda ko gusenda bibaho? Ubuse abatabanye neza bose nibananirwa kwihanganirana bagasaba gutandukana bizagenda gute, by’umwihariko abagize umubiri wa Kristo, itorero?

Mbere na mbere, iyo usomye ijambo ry’Imana, uhita ubona aho Imana ihagaze kubijyanye no gutandukana kw’abashakanye, wagera kubijyanye no kongera gushyingirwa byo bikaba ibindi. Imana ubwayo yarivugiye ngo ‘’ Kuko nanga gusenda, ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga’’ Malaki 2:16

Ugendeye ku ijambo ry’Imana, kubana kw’abashakanye byagombye kuba icyemezo kidasubirwaho nubwo haba impamvu zitandukanye. Ni ubuzima bwose, kandi ntawemerewe kuburogoya, kuko abantu baba babaye umwe hatakiriho babiri. Umva uko Bibiliya ibivuga ‘’ Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” Matayo 19:6

Uhereye mu isezerano rya kera, Imana yatanze amategeko yo kugenderaho, hari uho ubona wagira ngo yorohereje abantu cyane abagore, ariko hari icyo Yesu yabivuzeho. ‘’ Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye. Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n’undi. Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa, umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y’Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo. Kuva 24:1-4

Yesu yavuze ko aya mategeko bayahawe kubw’imitima yabo yinangiye, ntabwo ari cyo Imana yabashakagaho. Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.’’ Matayo 19:8 Icyakora nubwo bitaba inama yihutirwa ku bakristo cyane ko ababaye umubiri umwe batari bakwiye gutandukana, hari aho Yesu yavuze ko bibaye ari ubusambanyi umufatiyemo mushobora gutandukana.

Nonese ko uwatandukanye n’uwo bashakananye natongera gushyingiranwa n’undi, ubwo abazabasha kwihanganira gukomeza kubaho nta mugore cyangwa umugabo bangana gute?

Ibi bishobora kuba intandaro yo guhemukira Imana.

Ubusanzwe iyo wiyemeje kubana n’umugore cyangwa se umugabo runaka, si we wenyine muba mubana, muba muhuje n’imiryango, aha ni ukuvuga abo mukomokaho n’abazabakomokaho. Ni uruhererekane rurerure, kuburyo gufata icyemezo cyo gutandukanya aba bantu bose ari ibintu byo kwitondera ndetse cyane.

Naho utabisoma mu byanditswe byera ngo wemere ko Imana yanga gusenda, ukwiye kureba ingaruka mbi bibyara mu buzima bwa buri munsi.

Iyi niyo mpamvu ubuzima bw’abashakanye bukwiye kubakira ku rukundo, imbabazi, ubworoherane kuko nibyo Imana idushakaho twese. Iyaba abantu bemeraga bagashyira mu bikorwa iri jambo ‘’ Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.’’ Abefeso 4:32

Indi nama ku batarashaka, ni uburyo bwiza bwo kwitonda no gushishoza mbere yo gufata uyu mwanzuro, bakegera Imana bakayitumira mu mishinga yabo mbere, kuko hari ubwo babanza kuyiheza, bakaza kuyitumira bamaze kurohama. Ntibyashoboka kuyoboza umuntu inzira mugihe wamaze guta umurongo, nawe uba umugoye.

Twikoreze Uwiteka urugendo rwacu rwose, nawe azatuyobora inzira nziza, Amen.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 3 KURI IY'INKURU

Nshime kuwa 20-03-2016 saa 15:26
 

Njyewe byambayeho nkura ntari kumwe n’ababyeyi bombi ariko nakuranye ubugome,umubabaro,numva ndimubi ntamuntu undimo, nanga abantu bose.
Ariko Yesu ansanze nibwo umunezero wanjye watangiye ubu yampinduriye amateka cyaneee! N’uwo gushimwa. Ba Mama, ba papa mwihanganirane mubitagenda mungozanyu.
Gutandukana bigira ingaruka mbi cyane ku bana,niwihangana kubw’abana n’Imana izaguhembera ubwo bwitange.
Ntibihoraho burya biba ari uguhengama kw’agahe gato birashira hamwe no gusenga.Imana idushoboze.

Thomas Quiz kuwa 20-02-2016 saa 05:18
 

biragatsindwa kubaho utabana nababyeyi bawe bombi , ndetse birababaza kumvako mama wawe cyngwa papa wawe yaragutaye ukura wanga abantu wumvako urukundo rutakibaho. Imana yongere itwigishe indangagaciro zagakiza tubane twihanganirana ntamuntu ubana namarayika

patrick haruna kuwa 16-02-2016 saa 06:25
 

Ubugingo na wasomaji wake wote ninawasalimia katika jina la YESU KRISTO. Kwanza naomba niwajulishe kwanba napenda mafundisho yenu na hapa nilipo katika nchi ya FINLAND ninafuatilia kila mnaloliandaika kila
siku. Ningependa niongee kuhusu hii mada ya leo (kuvunja ndowa)
1 watu wanavunja ndowa hovyo sababu hawajui themani ya ndowa au umuhimu wa ndowa, 2 watu wanavunja ndowa hovyo sababu waliacha mila na destuli za babu zetu, 3 watu wanavunja ndowa hovyo sababu hawakubali kufundishwa neno la Mungu wanataka tu kuendelea kuhubiliwa peke yake, 4 watu wanavunja ndowa hovyo sababu wamefuata sayansi na sheria za dunia hii, 5 watu wanavunja ndowa sababu watoto wetu wamekataa kuwa kalibu na sisi matokeo yake wakati wa kutafuta wachumba wanangalia uzuli wa ngozi, mali, elimu na kadhalika, hayo yote na mengine yanawafanya wakurupuke na kujipendekeza wakiwa katika harakati za kutafuta wachumba. Kikawaida katika ndowa kila kosa halichukuliwi hatuwa hasa ukiwa mukristo, au ukiwa bado unaheshimu mila na destuli za ki AFRICA hasa katika nchi za maziwa makuu, dunia inadanganya baadhi ya wakristo eti wewe ni mukristo sababu: umebatizwa katika maji mengi, umezaliwa katika familia ya wakristo, unatowa cha kumi, umetenga siku za mafunga katika mwezi na kadhalika, Kwakuwa watu wameweka mbere sana mahubili kuliko mafundisho, kitu hicho kimempatia njia shetani au uwezo wa kuvunja ndowa za watu sababu watu wanataka kwenda na wakati tu, hapa duniani kumejitokeza kitu kiitwacho sheria au haki za wanandowa, hizi sheria na haki ni nzuli lakini kwa kuwa sisi ni wakristo, tunapashwa kuzichunguza zaidi ili zisije zikatuzuia kuka katika uvumilivu ambao ulisemwa na YEYSU, tunapasha kukumbuka kwamba sisi sio watu wa mataifa, sababu watu matifa hawana uvumilivu uliosemwa na YESU, sisi wakristo tunapashwa kuonyesha watu wa dunia kwamba tuko tofauti nao tena zaidi, wao wamefika kwao, sisi kweti ni mbinguni na hauwezi kuingia mbinguni kama haujakuwa na uvumilivu, au kama hio mbingu unakiilia kwamba unaweza kuingia bila kuitumikia? laa! acheni mambo ya wazungu wanaobadilisha mke au mme kana kwamba unabadilisha kanguo ka ndani. Sasa hivi watu wameshindwa kuombea ndowa zao sababu wamejenga urafiki na dunia pamoja na sayansi matokeyo yake muovu anawavunjia ndowa bila hata kusumbuka, kumbuka kwamba tunda au faida ya ndowa ni watoto na kila wakati ndowa ivunjikapo watoto huyumbayumba. Naomba wazo au fundisho langu vitangaziwe wakristo katika lugha wanayoielewa ili kila mmoja ajuwe atafanya nini ili aweke kizuwizi kati yake na shetani. Namalizia nikiwakumbusha kwamba ndani ya mafundisho kuna mengi zaidi kuliko yanayopatikana katika mahubili nasema hivyo sababu uchunguzapo sana katika mahubili, unakuta hayafanani na historia lakini vilevile kuna kitu kama histiria na ndio maana YESU amekuwa akitumia mifano au hadidhi ili watu watambuwe ni wapi anawapeleka, Mungu awabariki amen .

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza