Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni iki Imana idushakaho?
Ni iki Imana idushakaho?

Ese abantu bose basenga babitwerwa no gukunda Imana cyangwa babiterwa nuko hari ibyo bayifuzaho? Kugira ibyo bayifuzaho si bibi ariko kandi abantu bakwiye no gukorera Imana kubw’urukundo bayikunda. Umuntu muri kamere ye ahorana ibyifuzo. Icyo yifuza none iyo akibonye ejo agarukana ikindi.

Gusa nubwo babihorana Imana nayo ifite ibyo iba ibifuzaho, wenda icyaba kibabaje ni igihe umuntu yumva ko Imana yamutaye kubera ibye bitagenze uko abyifuza kandi n’ibyo Imana imwifuzaho atarabikoze.

Ese ari ukumara umwanya dutekereza ku byo tuyifuzaho no kumara umwanya dutekereza kubyo itwifuzaho icyiza ni iki? ‘’Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari icyo.Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.’’ Mika 6:8

Reka wenda turebe icyarusha ikindi umumaro. Twavuga ko icyo Imana idushakaho cyaruta icyo tuyishaho kuko iturusha kureba kure no gushishoza kuko ireba itangiriro ikamenya iherezo ry’ibitaraba. Birakwiye ko umuntu yongera agasubiza amaso inyuma akamenya ko nubwo afite ibyo ayifuzaho, ariko akibaza ngo jye ndakora iki ngo nubahirize ibyo Imana inshakaho ko nabyo bihari.

Ijambo ry’Imana ryatubwiyeko hari ibintu Imana yifuza ku bantu bayo harimo gukora ibyo gukiranuka, gukunda kubabarira ndetse no mugendana n’Imana wicisha bugufi.

Ibi bintu uko ari birakomeye mu buzima bw’umukristo ariko kandi ni ngombwa ko bitekerezaho. Imana ntidushyiraho igitugu ariko kandi ntisiba kutwereka umurongo yifuza ko tugenderamo. Imana ntiyari kudusaba ibintu bidashoboka ahubwo yari izi neza ko gukiranuka byakunda na biriya bindi byose yandikishije mu ijambo ryayo. Ijambo ry’Imana risobanura mu magambo nyayo ko nitutababarira natwe Data wo mu ijuru atazatubabarira.

Hari naho Yesu yavuze ngo nidusenga tujye tuvuga ngo ‘’ Utubabarire nk’uko natwe tubabarira ababiducumuyeho’’, iki cyo gishobora kutorohera benshi ariko kandi dukwiye kuzirikana ubushake bw’Imana ku buzima bwacu.

Abantu bakwiye kuzirikana ko nubwo Imana tuyisenga dufite ibyo tuyikeneyeho ariko kandi nayo hari ibyo idushakaho. Ntabwo Imana ishimishwa nuko twabonye cyane ibyo twifuza ahubwo inezezezwa nuko twaharaniye gukora ibyo idushakaho. Nitubiharanira tuzabihemberwa kuri wa munsi, ntituzagira isoni zo kureba Umwana w’intama w’Imana ubwo azaba agarutse. Src/Agakiza.org

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza