Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni iki Imana ihemba uyinezeza?
Ni iki Imana ihemba uyinezeza?

“Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n’umunezero, ariko umunyabyaha imuha umuruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana...” Umubwiriza 2:26

Mu minsi ya none abantu bihugiyeho. Usanga buri muntu ari gukora cyane ngo agere ku kintu runaka. Ababyeyi bakora uko bashoboye kose ngo babone uko bashyira abana babo mu mashuri, yewe abize kera nabo barakomeza kongera ubumenyi muri za kaminuza. Ibi byose ni ugushaka ubuzima bwiza n’icyubahiro byo mu isi.

Abahanga bashyira ahagaragara ibyo bavumbuye mu bushakashatsi bwabo, ariko ijambo ry’Imana rivuga ko unezeza Imana ari we iha ubwenge. Mu bisanzwe; ibyo bantu bita ubwenge, si bwo kuko ubwenge butazi Imana ni ubuswa. Salomo ufatwa nk’umwami Imana yari yarahaye ubwenge budasanzwe we yageze igihe yanga ibyo yaruhiye kuko yari azi ko azabisigira undi – Umubwiriza 2:18 “Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura”.

Abizera Imana ariko si k obo babibona.Kubera ko bizera iyabaremye, ibaremeye imirimo myiza muri Kristo kugira ngo bayigenderemo . Bashimishwa nokugira ibyo basigira abandi bamaze gupfa-Abefeso 2:10 Kubw’ ibyo ntibababazwa n’uko bapfuye batabiriye ngo bishireho , ahubwo banezezwa n’uko ineza yabo imenywa na bose bakiriho, ibyiza bakoze bigasigara bibatangira ubuhamya bugeza abantu kuri Yesu kandi n’iyo mirimo myiza ikabaherekeza_Ibyahishuwe14:13

Haranira kunezeza Imana kuko ubwenge no kumenya n’umunezero ari byo izakwitura.Kandi ubwenge Imana itanga nibwo bushoboza umuntu gukora ibiyinezeza bukanakururira abatayizi kuyigira iya mbere mu bugingo bwabo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza