Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni iki kigirira umuntu umumaro akiriho?
Ni iki kigirira umuntu umumaro akiriho?

Noneho ni nde wamenya ikigirira umuntu umumaro akiriho, mu minsi yose yo kubaho kwe kutagira umumaro igahita nk’igicucu? Ni nde Wabasha kubwira umuntu ibizaba munsi y’ijuru mu nyuman ze? Umubwiriza 6:12

Abantu benshi bibaza iki kibazo kandi akenshi bakakiburira igisubizo gihamye. Mu isi habamo abantu benshi dufata ko ari abakire cyane . Bafite ubutunzi bwo mu isi ariko kuko abenshi baba batarasobanukirwa ikigirira umuntu umubaro usanaga muri bwa butunzi bwabo habuzemo ikintu kimwe kitwa kunyurwa.

Hari abashakira amahoro n’umunezero mu butunzi.Nyamara nk’uko bushobora kubera ababufite umugisha, hari n’abo bubera umuvumo. Abandi bashakira amahoro mu kurama,bagakora cyane ndetse bakiteganyiriza .Kurama ni byiza ntawe utabyifuza, ariko si byo bihesha umugisha.Ahubwo igihesha umugisha ni uburyo wabayeho n’icyo wamariye abandi.

Hari abashakira umugisha mu rubyaro, bakabyara abana benshi nyamara hari n’imiryango ihorana intimba iterwa n’urubyaro rwayo ugasanga abana babaye ibirara, abajura n’izindi ngeso mbi. Ibyanditswe byera byo bidushishikariza kwirinda ubunebwe – 2Abatesalonike 3:7-14. Ariko nanone ibitugirira akamaro bikaduhesha umugisha ni ugukorana n’Imana, tuzirikana ko muri iyi si turi abashyitsi n’abimukira-1Ingoma 29:14-15 .Ibyo nibyo bitanga kunyurwa nako kugatanga amahoro yo mu mutima.

Ibi ntibigamije kubuza abakora cyane ngo batere imbere gukora , oya! Ahubwo ni ukukwibutsa ko ukwiye gukora cyane ariko uzirikana ko ugomba kwitwararika ku kuba ibyo ukora byabangamira abandi bikababuza umutekano .Ibuka ko ikikugirira akamaro ukiriho ari ukuzirikana ko mu isi uri umushyitsi n’umwimukira.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

kananura theoneste kuwa 5-06-2015 saa 13:46
 

Buriya umuntu abaho mumibereho inyuranye kurinda aba mukuru gusa nanjye ndakuze ariko ibibazo byo mu isi abantu bahura nabyo mubuzima bwa buru munsi bituma nibyo babona bitabanyura kuko ubonye bike aba akeneye ibindi bityo nufite byinshi aba ashaka ibirenzeho rero Imana yo mu ijuru mbona ariyo yonyine izakemura ibibazo byo kutanyurwa abantu bafite.

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza