Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni iki koko Pantekoti ikwiriye kugusigira?
Ni iki koko Pantekoti ikwiriye kugusigira?

Kuri iki cyumweru tariki 15 Gicurasi 2016 ni umunsi abakristo bizihije umunsi mukuru wa Pantekoti. Umuntu yavuga ko ari igihe cyo kwizihiza isabukuru y’igihe Umwuka wera amaze ageze ku isi, igihe yamanukiraga intumwa, ni ukuvuga uhereye aho Yesu yari yarawusezeranije abizera.

Kuri uyu munsi amatorero hirya no hino araterana akaganira ku nkuru z’Umwuka wera, ariko umuntu yakwibaza ni iki koko mu by’ukuri uyu munsi ukwiye gusiga mu bawizihiza by’umwihariko?

Umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa Imbaraga zihindura ‘’ Power of Change Ministries avuga ko Pentecost y’ukuri idakwiye kuba kwibuka inkuru z’ukuntu Umwuka wera yamanukiye intumwa gusa, ahubwo ikwiye kuba kwemera ko Umwuka wera akorera mu buzima bw’abantu. Ati ‘’Pentecost y’ukuri ni ukwemerera Mwuka Wera agakorera muri wowe yisanzuye, ukamuha umwanya wo kukugira inama aho kuba ari wowe umwereka ibyo akora.’’

Akomeza agira ati ‘’Si igihe cyo kuvuga indimi nyinshi gusa bikarangiraho!nubwo ari byiza kuzivuga ahubwo ni igihe cyo kwemerera Mwuka akarenga imbibi n’inkuta zurusengero akatuyobora mu buzima bwacu bwa buri munsi, mu byo dukora, mu muryango, mu mashuli,mu kazi,......’’

Pastor Vincent De Paul ( Viva) asanga abantu bakwiye kwizihiza Umwuka wera ariko banawumvira, bemera kuyoborwa nawo, ari ‘’Ni igihe cyo kwemerera Imana na Mwuka Wera itanga akakuyobora nk’uko yayoboye akanakoresha Besaleli mu kubaka ubwami bwayo, no kugirira umumaro igihugu cyawe kurundi rugero. Uwiteka abwira Mose ati "Dore mpamagaye mu izina Besaleli mwene Uri ya Huri, wo mu muryango wa Yuda, mwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose byo guhimba imirimo y’ubuhanga, no Gucura izahabu n’ifeza n’imiringa, no gukeba amabuye yo gukwikirwa no kubaza, no kugira ubukorikori bwose.’’ Kuva 31:1-5

Umunsi wa Pantekoti wizihizwa n’amatorero yose ya Gikristo yemera imikorere y’Umwuka wera nk’uko Bibiliya ijambo ry’Imana bagenderaho iwusobanura.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza