Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni iki nakora ngeze mu gikombe cy’ishidikanyamana?
Ni iki nakora ngeze mu gikombe cy’ishidikanyamana?

Ese iki gikombe kibaho? Ese niba kibaho nakitwaramo gute ngo nkomeze kwemerwa n’Imana? Dusome ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwanditswe na Luka 7:18-23

Inkuru iboneka aha, ni iya Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu, mu gihe yari ari mu nzu y’imbohe, abonye bitinze, ahitamo gutuma kuri Yesu. Ati ‘’ Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi?’’

Yesu arabasubiza ati "Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye. Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha."

Tuvuze kuri uyu mukozi w’Imana ukomeye Yohana Umubatiza, niwe wabaye integuza ya Yesu, kandi niwe wamubatije, amubonye aravuga ati; ng’uyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi!

Murumva ko Yohana yari Yasobanukiwe neza Yesu atamwitiranya! Igihe cyaje kugera Yohana ashyirwa mu nzu y’imbohe, yinjiranamo ishema ry’umukozi w’Imana ufungiwe ubutumwa bwiza, tugenekereje wasanga nabo muri gereza yaratangiye abibwira, akababwira inkuru za Yesu, buryo ki ari integuza ye, ndetse n’imbaraga afite, ndetse akongeraho ko ari mwene wabo Ku isano ryamaraso, cyangwa se ry’umubiri!

Icyamubereye ihurizo rikomeye ni ukuntu Yesu atigeze aza kumusura ngo amwihanganishe, amukomeze, cyangwa amufunguze! Yohana akajya yumva amakuru ko Yesu yanyuze hafi aho, akamenya n’ibitangaza yakoze, amutumaho intumwa kumubaza niba ari we koko yahamije, cyangwa niba hazaza undi!

Mbega uburoko, mbega igikombe cy’ishidikanyamana Yohana yari agezemo!!!

Nukuntu yari yaramwiboneye, akamubatiza, bafitanye isano,ijwi rikavugira mu ijuru, none Gereza nako Igikombe kimwibagije byose! Ntitwamuseka, menya ntawe bitabaho!!!

Bene data; ubushake bw’Imana n’imigambi y’Imana, ntabwo ari nk’iby’abantu!

Kuko niho tugwa buri munsi, Uzi gutangira ukorera Imana mu buto bwawe, ariko ikagirira neza ukijijwe ejo! Waba uri umukobwa ukuze, ukabona abana bato nibo barimo gukora ubukwe! Ugacuruza uhomba, kandi abapagani batazi Imana Rurema bunguka ayo kujyana mu nzoga n’indaya!kandi wowe wari gutanga 1/10 n’amaturo asanzwe, ugatanga imisanzu ya Korari, ndetse ugafasha abakene?

Yobu yabivuze neza, Imana yacu igira icyo yitumye kandi ntawe ubasha gutera amahane! Dusome ijambo risoza mu rwandiko rwa yakobo 1:12

Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. Menya ko mu rugendo umuntu agera ahatambika, ahamanuka, nahaterera! Kandi kuko gereza, ubutayu, n’ibikombe byinshi (icyishidikanyamana, icyitwa mucishabugufi, n’ikigicucu cyurupfu) biri mu nzira, ariko nitubirangiza dukiranuka tuzagera Ku misozi yigikundiro twinjire mu rurembo Siyoni!

Mukomere kuko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera! Kuko kuba Yesu Kristo atarasuye Yohana muri gereza si uko yamwangaga, ahubwo Yohana imirimo ye yari irangiye! Mureke natwe dukiranuke tugeze Ku gupfa.

Kandi umunyeshuri iyo atakoze ikizamini, ibyo yize byose aba ari imfabusa!

Twihanganire byose duhura nabyo kuko Imana yacu izabibyaza umusaruro, ikabituzaniramo ibyiza.

Murakoze cyane Yesu abahe umugisha!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Christian kuwa 13-02-2016 saa 10:22
 

Ameeen Jesus abagirire neza ,kandi mukomeze mwongererwe amavuta nkuko Imana yayabasize .

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza