Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni ikihe kigero cy’abantu b’ Imana bari mu nzira yo (...)
Ni ikihe kigero cy’abantu b’ Imana bari mu nzira yo gukura neza?

Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha - Abefeso 4:11

Iyo umubyeyi abyaye umwana akora ibishoboka byose akabona ibimutunga. Iby’ibanze ni amashereka , nyuma y’amezi runaka agatangira guha wa mwana imfashabere ; bityo umwana agakura, akagera igihe arya ibiryo bisanzwe. Kuki umubyeyi yita ku mwana we bene ako kageni? Biroroshye cyane gutandukanya umwana witaweho hagendewe ku gikururo. No mu buzima bw’umukristo ni ko bimeze.

Imana yatanze ibyangombwa byose ngo abantu bayo barerwe neza. Ishyiraho impano zitandukanye kugira ngo abakozi bayo bashobore kurera neza ubwoko bwa yo ngo bukure neza. Iriya mirimo uko ari itanu; ni ukuvuga intumwa, abahanuzi , ababwirizabutumwa, abungeri n’abigisha; yose iruzuzanya. Impamvu ni iyihe? Ni ukugira ngo ubwoko bw’Imana bubone ibibufasha gukura neza. Gusa ikibazo ni uko usanga hari aho iriya mirimo itakiboneka mu itorero.

Iki kigero cy’abakristo tukirebe muri Bibiliya "kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo, kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya, ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo" -Abefeso 4: 12-15

Hari ibintu bitanu biranga abantu b’ Imana bahamagawe kandi bari mu nzira yo gukura neza:

1. Bamenya kugabura iby’ Imana kandi ntibirema ibice,

2. Bamenya neza ibyo bizera bakabihurizaho umutima,

3. Bigereranya ku kigero cya Kristo aho kwigereranya n’abo basumba, bityo bagohora bajya imbere,

4. Ntibahungabanywa n’imyigishirize y’ubuyobe kuko baba barasobanukiwe neza ibyo bizeye,

5. Bavuga ukuri mu rukundo, bagashyirana mu mucyo , bagahugurana.

Hejuru yizo ngingo zose uko ari 5, uwahamagawe agomba kwera imbuto nziza kuko arizo ziranga ko uhagaze neza mu mwanya w’umuntu ukuze mu byo kwizera. Erega na na Bibiliya ivuga ko bazabamenyera ku mbuto zabo.

Ese mu buzima bwawe waba ubona wujuje ibi bimenyetso biranga umuntu wakuze neza mu buryo bw’umwuka? Niba utabyujuje ukwiye gukora uko ushoboye ugasaba Imana imbaraga zo gutunganya ibidatunganye, bikubuza kugera ku kigero cy’umukristo wakuze neza. Gukura kwacu nyakuri nta handi kubonekera keretse mu kuguma muri Yesu Kristo. "Kuri uwo ni ho umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo, ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo" - Abefeso 4:16

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

EDITH kuwa 5-06-2015 saa 03:40
 

bon sinzi icyo mwita gukura neza cg gukwiye kd simpakanye ko kuba mwiriya mihamagaro 5 uba ufite aho ugeze ark ntuba uragera kukigero gikwiriye..bibiliya ivuga neza ko tur amashami ya kristo(branches of wine) bivuga ko ushAKA KUREBA UKO IGITI CYEZE urebera juste KU MBUTO ZACYO......aha twasobanukirwa nezA KO KUBA URI MUR ZIRIYA 5 CALLING BITAVUZE KO WAKUZE NEZA HARIBYO UBA UZI UNASHOBOYE KURUSHA ABANDI ARK UBA UTARASHIKA WESE....A WELL TRAINED SERVANT CAN BE LIKE HIS MASTER...SOOO TUZABAMENYERA JUST KUMBUTO ZABO NTAHANDI KD USHAKA KUREBA AHO AGEZE YIREBERE MU BIBILIYA NIYO NDORERWMO INOZE JAMES 1;22 AND BEING A GOOD SERVANT IS BEING TRAINED IN HIS WORD AND THEN BEARING FRUITS 1TIMOTHY 4;6...AMEN

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza