Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni irihe banga wakoresha kugira ngo udaheranwa na (...)
Ni irihe banga wakoresha kugira ngo udaheranwa na gahinda?

Iyo umuntu yapfushije cyangwa yahuye n’ibindi bibazo bikomeye, usanga afite agahinda gakomeye. Hari igihe umuntu yibuka ibintu byigeze kumubaho agahinda n’umubabaro bikamufata. Ni byo imiterere n’amarangamutima y’umuntu bikorwaho cyane ku buryo hari ubwo kwihangana biba bigoye ariko hari icyo wakora kugira ngo ubashe gukomera mu bihe nk’ibyo.

Dore amwe mu mabanga wakoresha kugira ngo ubashe gukomera mu bihe by’agahinda, ingorane n’umubabaro:

1. Kubabara ntibivuga guheranwa n’agahinda. Mu by’ukuri nta muntu n’umwe ushobora kukubwira ikigero runaka umuntu ashobora kubabara, nta nushobora kukubwira ngo nturenze urugero uru n’uru rw’agahinda. Icyo wowe ukora ni ukugerageza kumva ko ibyabaye byarangiye kandi ukishyiramo ko bitazongera ahubwo ugifite urugendo rurerure rw’ubuzima.

2. Gushaka Imana cyane. Mu gihe ubabaye kandi wumva ushavuye, ukumva ufite agahinda, burya umuti mwiza cyane ni ugushaka Imana kuko ari umutabazi utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ushobora kwibwira ngo urikwishakira inzira wakiramo agahinda ahubwo ukarushaho gukomereka ariko iyo ushatse Imana irabanza ikaguhumuriza kandi ikanakumara agahinda kose.

3. Kugira ikizere cy’ubuzima bushya. Ntugomba guhera utekereza ibya kubayeho, ngo uhore uvuga uti: yarampemukiye, ubuse kuki Imana yemeye ko apfa, wibaza ibibazo nk’ibyo bigusubiza mu byarangiye. Ugomba kumva ko hari ubuzima bushya ugomba gukurikira kandi ugomba kugeraho.

Ibyo wakora ni byinshi kugira ngo ntuheranwe n’ishavu, agahinda, umubabaro n’ibibazo waba warahuye nabyo cyangwa urimo ariko ntugomba kwibagirwa ko umwizera azabeshwaho no gusenga no kurushaho gushaka Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza