Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni iyihe ntego nyamukuru yazanye Yesu?
Ni iyihe ntego nyamukuru yazanye Yesu?

Kugira ngo tumenye neza icyazanye Yesu ku isi, akemera kwambara umubiri nk’umuntu akabyarwa n’umugore, biradusaba kubanza kumenya ikibazo cyari gihari cyatumye Imana ifata icyemezo cyo gutanga umwana wayo w’ikinege.

Nyuma yuko Imana iremye umuntu ikamushyira mu ngobyi ya Edeni, yaje kuyinanira aracumura.

tangiriro 3:8-21 Aha tuhabona Amaraso yamenetse mu gushaka gukura umuntu mu isoni zicyaha.

Aya ntiyatanze igisubizo, kuko nyuma y’igihe gito Kayini yishe murumuna we, amuziza ubusa.

Itangiriro:4.1-8, Amaraso ya Abeli

Kumeneka kw’amaraso ya Abeli nabyo ntibyatanze igisubizo ku cyaha kuko nyuma y’igihe gito abantu ababaye babi kugeza ubwo Imana yagambiriye kubarimbura irokora Nowa n’umuryango we.

Itang:6.1-8 Abantu bo kubwa Nowa

Kurokorwa kwa Nowa ntibyazanye igisubizo cyo kubaha Imana kuko nyuma y’igihe gito, abantu bakomeje gukora ibyaha, bigeza ubwo Imana itoranya Aburahamu ngo yishakire ubwoko bwazayubaha. Iki nina cyo gihe haje kumeneka amaraso y’intama mu cyimbo cya Isaka.

Itangiriro 22:9-14 Amaraso y’intama yamenetse mucyimbo cya Isaka

Nyuma yaho haje kumenka Amaraso y’abana b’intama na y’Ihene mw’Egiputa asigwa kunkomanizo z’umuryango mu gihe cyo kurimbura abana b’imfura.

Kumeneka kwaya Maraso yose, ntibyatanze igisubizo cy’icyaha kubatuye Isi, aricyo cyatumye Imana inyura munzira y’amategeko yahereye Mose mubutayu kugirango abantu babeho bayubaha. Amategeko ntabwo yatanze igisubizo cya burundu ku cyaha, kuko yicishije benshi mu gihe cyayo.

Ibi byose, nta na kimwe cyatanze gisubizo cya burundu, cyo gukiza umuntu umuvumo w’icyaha, ariwo rupfu rw’iteka. Nicyo cyatumye Imana igambirira gushaka igisubizo cyaburundu.

Imana ishimwe yabonye ko nta kindi cyadukiza, ikemera kutwoherereza Umwana wayo Yesu Kristo, agatanga ubuzima bwe kugira ngo aduheshe kuba abana b’Imana, aduhesha ubugingo buhoraho. Ibyo amategeko yananiwe byose gukora kubw’intege nke, Imana yabisohoje ubwo yatumaga Umana wayo afite ishushoya kamere y’ibyaha kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka. Abaroma 8:3

Ng’iyi intego nyamukuru yazanye Yesu ku isi, ari nayo dukwiye guha agaciro kurusha ibindi byose. Niba ufite akazi keza, amazu, imodoka, amafaranga n’ibindi, Yesu yaguhaye, ni byiza, ariko ukwiye kuzirikana ko icyazanye Yesu nyamukuru ari ukukubatura ibyaha. Ubaye ufite ibyo bindi byose, ni byiza, ariko ni byiza kurushaho iyo wizeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Imana iguhe umugisha!!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza