Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni mubuhe buryo Imana isubizamo gusenga kwacu?
Ni mubuhe buryo Imana isubizamo gusenga kwacu?

Gusenga ni uburyo bwo gusabana n’Imana, ni umwanya umuntu ategura mu mutima we, muri uwo mwanya akagira ibyo abwira Imana, akayisaba imbabazi z’ibyaha yakoze, akayishimira ibyo yamukoreye ndetse akanaboneraho kuyibwira ibyo yifuza. Igihe kandi umuntu ari gusenga ni umwanya mwiza aba abonye wo kuvugana n’Imana. Ariko se ni gute Imana ishobora gusubiza amasengesho yacu?

Imana isubiza isengesho mu buryo butatu: ishobora guhita igusubiza yego cyangwa ikakubwira oya ndetse ikaba yakubwira ngo” ba utegereje” buri gisubizo Imana itanga haba hari impamvu kandi iyo mpamvu ninziza si yo kukwica kuko imigambi yayo ihora ari myiza ku bugingo bwawe.

Imana idusezeranya gusubiza amasengesho yacu iyo dusabye ibijyanye n’ubushake bwayo.“Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.”1 Yohana 5:14-15.

Bivuga iki “gusaba nk’uko Imana ishaka”? Gusaba ibijyanye n’ubushake bw’Imana ni ugusaba ibihesha Imana icyubahiro cyangwa gusaba ibyo Bibiliya yerura ko ari ubushake bw’Imana. Iyo dusabye ibidahesha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye n’ubushake bwayo mu buzima bwacu, ntabwo Imana ibiduha. Nonese ni gute twamenya ubushake bw’Imana? Yo ubwayo idusezeranya ubwenge iyo tubusabye.

Yakobo 1:5 ivuga yuko: “ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishāma kandi azabuhabwa”. 1 Abatesalonike 5:12-14 hatubwira byinshi biri mu bushake bw’Imana. Uko tugenda dusobanukirwa ijambo ry’Imana kurushaho, ni nako tuzagenda tumenya kurushaho ibyo tugomba gusengera.Yohana 15:7.

Uko tugenda twumva neza icyo tugomba gusengera, ni nako tuzarushaho kubona Imana idusubiza “yego”.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza