Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni nde ugenzura ibibaho byose?
Ni nde ugenzura ibibaho byose?

‘’Uwiteka yari yicaye ku ntebe y’ubwami bwe, Hejuru ya wa Mwuzūre, Ni koko Uwiteka ahora yimye iteka ryose, yicaye ku ntebe ye. Zaburi 29:10

Hari ubwo umuntu yumva Imana ibaye nk’imuhemukiye cyangwa se imwibagiwe. Imana ntikererwa, nta nubwo itinza isezerano ryayo nk’uko bamwe babyibwira. Ibyo ikora ibyose ibikora mu gihe cyayo nk’uko iba yabishatse.

Ibintu byose Imana ikora ibikoresha ibyo yaremye cyane abantu. Hari ubwo ishobora kuvuga ikintu izakora, abantu bajya bareba ntibabone inzira.

Imana igira inzira nyinshi ikoramo ibintu byose kuburyo icyo yagambiriye gukora nta muntu wayitangira.

Urugero Yesu yagombaga kuvukira i Betelehemu kandi nyina Mariya wamubyaye yari atuye i Nazareti.

Kugira ngo ijambo Imana yavuze risohore, Auguste yasabye ko habaho ibarura mu gihugu cyose yari ayoboye. Byaje kuba ngombwa ko Mariya ajya i Betelehemu kugira ngo Imana izabone uko isohoza ijambo yavuze kuva kera inyuze mu bahanuzi bayo.

Hari igihe umuntu naho yaba adakijijwe ashobora guteza ikibazo, Imana ikakibyaza umusaruro igasohoza amasezerano yayo.

Abatabizi bishobora kubayobera ariko Imana iba yakoze icyo igomba gukora kuko ntihomba. Icyo Auguste yakoze cyatumye abaturage bamwe bahunga hagendamo na Mariya, ariko we yari agiye gusohoza ijambo ryahanuwe. Nibwo Yesu yaje kuvukira i Betelehemu.

‘’Ariko wowe Betelehemu Efurata, uri mutoya mu bihumbi by’i Buyuda, muri wowe ni ho hazava uzaba umwami wa Isirayeli akansanga, imirambagirire ye ni iy’iteka uhereye kera kose.

Ni cyo gituma azabatanga kugeza igihe uwo uri ku nda azabyarira, kandi abasigaye bo muri bene se bazagarukira Abisirayeli.” Mika 5:1,…

Mu maso y’Imana, urugendo rwa Mariya rwari ngombwa ku Mana kuko rwari mu bushake bwayo. Usomye iki gitabo n’ibindi byinshi mu isezerano rya kera ubona ko Imana yari yarateganyije kera ko ariko bizagenda. Ni umushinga w’igihe kikire ariko Imana yari yarawunogeje neza cyane.

‘’Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.’’ Yesaya 55:9

Ibintu byose biri munsi y’ububasha bw’Imana. Nta wayivuguruza kandi uburyo bwose ibonye yabubyaza umusaruro igasohoza ijambo ryayo. Ni iyo kwiringirirwa no kubahwa n’amahanga yose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza