Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni ubuhe buzima umukristo asabwa kubaho?
Ni ubuhe buzima umukristo asabwa kubaho?

Ubusanzwe mbere y’uko umuntu aba umukristo arabanza akaba umuntu. Uyu muntu niwe Imana yaremye, ariko aza kuyicumuraho bimutandukanya nayo. Imana ntiyashimye ko umuntu abaho akomeza gutandukana nayo ahubwo yatanze umwanya wayo w’ikinege kugira ngo umuntu wese umwizera, ye kurimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

None umukristo akwiye kubaho ubuhe buzima?

Umukristo akwiye kubaho ubuzima bwo kwizera, cyane n’ubundi muri Kristo Yesu twinjizwamo no kwizera, kandi ni nako twabasha kubivamo. Bibiliya ubwayo iravuga ngo ‘’ Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera.’’ Abagalatiya 3:11

Mu gitabo cy’Abaroma, igice cya 1, Pawulo aravuga ubutumwa bwiza ni imbaraga ihesha uwizera wese gukizwa.

Ubuzima bw’umukristo kandi busaba kutirebaho, ukibona nk’uwapfuye kuri bimwe hagasigara Yesu wenyine, kuko gukiranuka ni uguhinduka umuntu agasa na Yesu. Pawulo yigeze yandika aravuga ngo ‘’Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w’Imana wankunze akanyitangira.’’ Abagalatiya 2:20

Kubambanwa na Kristo bivuze mu yandi magambo ko umuntu wacu wa kamere yamanitswe ku musaraba agahinduka mushya muri Kristo Yesu. Bibiliya iravuga ngo iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, bigahinduka bishya, 2 Abakorinto 5:17.

Ni ukubamba imigambi yacu, ibyifuzo byacu, amateka yacu, ibyo twibwira byose, uko twabagaho byose tukemerera Kristo akatuguranira, kandi muri Kristo Yesu harimo imbaraga zibashisha umuntu guhinduka muri ubu buryo.

Ubuzima bw’umukristo bumusaba gusenga iteka, bumusaba kwihangana bihoraho.

Ubukristo bukwiye kuba ubuzima bugaragara umuntu agenda, yambaye, arya, anywa, yicaye, ahaguruka, akora akazi gasanzwe, avuga, mbese ugakora byose kubwa Kristo.

‘’Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.’’ 1 Abakorinto 10:31 Imana iguhe umugisha. Amen.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

samuel kuwa 26-03-2016 saa 16:06
 

ubuntu bw’Imana nurukundo birenze urugero kubimenya niby’agaciro gakomeye

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza