Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni ubushake bwawe cyangwa ni ubw’Imana?
Ni ubushake bwawe cyangwa ni ubw’Imana?

Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera, abo Imana y’iki gihe yahumye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira. 2 Abakorinto 4:3-4.

Aha intumwa Pawulo yavugaga impamvu hari abantu banze inyigisho ze. Ubutumwa bwiza yigishaga, ni byo bushobora kugeza umuntu ku gakiza. Ariko hari undi urajwe ishinga no guhuma abantu amaso: ni Satani umwanzi w’Imana.

Muri iki cyanditswe bamwita ‘imana y’iki gihe’, kuko abenshi bamukurikiye; baba babizi cyangwa se batabizi.

Na n’ubu, hari abahisemo kudakurikiza ukuri kwa Kristu, bakiremera inzira zo gukirizwamo.

Pawulo ntiyavuze gusa ku mirimo ya Satani, ahubwo yaranahanuye: Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni” (1 Timoteyo 4:1).

Kuri ubu turi mu isi y’aho abantu benshi bayobowe n’ibitekerezo cyangwa imyumvire yabo. Ntawe ugishaka gukora ubushake bw’Imana.

Dukwiye gushishoza tukamenya imvano y’iyo myumvire. Tukamenya neza niba ari ugushaka kw’Imana cyangwa ukwa Satani.

Gusa Imana yarabitomoye neza, agakiza kabonerwa mu Mwana wayo Yesu Kristu. “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Ibyakozwe n’intumwa 4:12.

Niba twemera Imana byari bikwiuye ko dukora ubushaka bwayo kurusha ibindi bintu byose.

Reba niba ibyo ukora, inzira uri guca, amahitamo yoise ufite muri iki gihe ari ubushake bw’Imana nibwo uzaba uwo Imana ishaka ko uba we.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza