Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni uwuhe mugambi w’Imana nyamukuru ku muntu muri (...)
Ni uwuhe mugambi w’Imana nyamukuru ku muntu muri Bibiliya?

Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya igaragaza umugambi w’Imana ku muntu. Haba mu bitabo bitandukanye ndetse n’ingero nyinshi ukurikije abo Imana yagiye ibana nabo mu ijamabo ryayo.

Hari ibintu byinshi abantu bashaka ku Mana, hari n’ibyo Imana ibashakaho ariko kandi hari n’icyo Imana yifuriza abantu. Hari umugambi ukomeye w’Imana ubera urukundo rwinshi ibakunda.

1 Timoteyo 2:4 “Ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.” Uyu mugambi w’Imana ku muntu, Bibiliya iwugaragariza muri ibi byanditswe: “Ni ukuri, nta mukiranutsi mu isi, ukora neza ntacumure’ Umubwiriza 7:20. “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.” Abaroma 3:23. Nituvuga ko nta cyaha dufite, tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.” 1Yohana 1:8. “Icyo nshaka ni kimwe ni uko wemera gukiranirwa kwawe.” Yeremiya 3:13.

“Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.” Mariko 1:15

“Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1Yohana 1:9. “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristu yadupfiraga tukiri abanyabyaha.” Abaroma 5:8. “Kristo yapfiriye ibyaha byacu.” 1Abakorinto 15:3.

“Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana” 1Petero 3:18. “Iri jambo ni iryo kwizerwa, rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi np gukiza abanyabyaha.” 1Timoteyo 1:15.

“Izere Umwami Yesu, urakira.” Ibyakozwe n’intumwa 16:31 “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” Yohana 1:12

“Nicyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko nimutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.” Yohana 8:24.

“Ariko abanyabwoba, n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi, n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu Nyanja yaka umuriro n’amazuku, niyo rupfu rwa kabiri.” Ibyahishuwe 21:8.

“Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana.” Yohana 11:40. “Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 1Abatesalonike 4:17. “Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi:kuko ibya mbere bishize.” Ibyahishuwe 21:4

Umaze gusoma imirongo yose igaragara hejuru uhita ubona nyirizina umugambi nyamukuru w’Imana ku muntu.

Nubwo hari ibintu byinshi Imana idushakira ariko umugambi nyamukuru w’Imana ni uko abantu bayo baba abera, bakamenya ukuri bakava mu bubata bwa satani.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza