Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ni uwuhe muti nyawo wibitugora mu buzima?
Ni uwuhe muti nyawo wibitugora mu buzima?

Umuti w’ ikibazo si ukugihunga. Kugira ngo ikibazo gikemuke, bisaba gushikama. Ugomba kwirekura, ukakigaragaza, uko cyaba gikomeye kose, nta kibazo kitagira igisubzo.

Iyo ikibazo runaka kibonetse mu muryango, uba ugomba kuba nyambere mu gutekereza umuti. Waba ufite uruhare mu kubaho kwacyo cyangwa ntaruhare wabigizemo, ugomba kuba isoko y’ igisubizo. Iyo wakigizemo uruhare noneho, biba byiza iyo utekereje igisubizo mbere y’igihe, kandi ugatekereza igisubizo mu buryo bwubaka abagize umuryango bose.

Ushobora kugira ikibazo mu muryango, ugatekereza ko bose baguhanye. Nawe ugashaka kwitandukanya nabo, ariko uwo siwo muti. Akenshi usanga ibibazo bikomera kandi byari byoroheje bitewe n’uburyo umuntu abyitwayemo. Niba byabaye, mukagirana ikibazo, ba uwa mbere kwegera abo mwakigiranye; ubagaragarize urukundo. Ibi ntibyoroshye, ndetse bisa n’ibidashoboka ariko birashoboka. Ku nshuro ya mbere biragorana, ariko ugomba kubigerageza. Fata iya mbere ubegere aho gutegereza k o bo baza ku kwegera.

Ikindi cy’ ingenzi cyane kurutaho nakubwira kandi cyakugirira umumaro, ni uko washaka umuryango mushya. Umuryango w’ abana b’ Imana. Ushobora kuba uba mu muryango w’abantu badasenga, batari abakristo, cyangwa basenga ariko batabishikamyemo. Ariko nakubwira nti “menya ko Imana ikwitayeho. Izi ibyawe byose kandi iragukunda yiteguye no kugufasha”.

Banza na none usabe Yesu kuza mu bugingo bwawe. Noneho umusabe kukuyobora ku itorero wabonaho incuti z’ urungano rwawe. Bazagufasha gukurira mu buntu bwa Yesu Kristo ndetse no kumenya uburyo buruseho bwo guhangana n’ ibigeragezo. Bibiliya iratubwira ngo “Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk’uko yadutegetse” 1 John 3:23.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza