Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Nigute wanezererwa ibyo ukora kandi ku gihe
Nigute wanezererwa ibyo ukora kandi ku gihe

“Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana.” Umubwiriza 3:13

Niba hari ikintu kigora ni ugukora, muri iki kinyejana isi irushaho kwihuta mu iterambere, niko bisaba abantu gukora cyane kugira badasigara inyuma mu iterambere. Ni gihe ubuzima bugoye kandi umuntu abugeraho bimugoye, iki nicyo gihe kandi abantu bakora cyane basiganwa n’umwanya kuko usanga igihe bafite ari gito ugereranije n’ibyo baba bagomba kugikoramo.

Bitewe rero nukuntu abantu bahugiye muri byinshi, bituma batabura no kukubwira bati” ni ukuri umwanya warabuze” ubwo ni gihe ubabajije ibijyanye no gukorera Imana.

Iyo rero wumva ko udafite umwanya, biba bisobanuye ko hari ibyo urigukora mu buryo butaribwo. Ushobora kuba uri gukora ibyo Imana itaguteguriye gukora cyangwa ukaba uri gukora ibyo yaguteguriye ariko ukabikora nabi.

Imana ntishobora kuguha ibyo ukora ngo inanirwe no kuguha igihe nyacyo cyo kubikora ahubwo ushobora kuba ushaka gukora byinshi cyane cyangwa ukaba wangiza igihe wakagombye kubikoramo kuko nta yindi mpamvu yatuma utabona umwanya wo gukora ibyo Imana yaguteguriye gukora.

Akenshi usanga umuntu yishimira ibyo yagezeho, wenda mu bucuruzi byagenze neza, yasoje amashuli, yabashije gukora ubukwe,… ariko nyuma y’umwanya muto, ibyishimo yari afite bigasa naho biburiwe irengero kubera kwibaza gusa ati” ese harakurikiraho iki nyuma y’ibi.” Nta mpamvu yo gukomeza kwigora kuko ijambo ry’Imana rigusaba kwishimira no kunezererwa ibyo yaguhaye. Ibisigaye si byawe kuko nta mpamvu yo kuvunwa n’uwo mutwaro wibaza ngo bizagenda gute, ese harakurikiraho iki.

Ibanga nuko Yesu Kristo yemeye kwakira no kuruhura abarushye, ndetse no kukwikorerera umutwaro kugira ngo ugire ikiruhuko muri wowe. Ni gihe cyo kumwegera no kumwizera kugira ngo ubashe kunezererwa imirimo yawe myiza ukora kuko nayo ari Ubuntu bw’Imana. Umwanya wose ufite mu buzima bwawe, ni impano y’Imana, ntiyifuza ko wayitakaza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza