Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Ninde ugenga ejo hazaza hawe?
Ninde ugenga ejo hazaza hawe?

“kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye.” Abaroma 8:28

Kimwe mu bintu bitera ubwoba abantu benshi ni uguhangayika bibaza uko ejo habo hazaza hazamera, usanga abantu bibaza uko imiryango yabo izaba imerewe, inshuti zabo, imirimo bakora, mbese ugasanga ibibazo biri muri bo, ni ukwibaza bati” ese bizaba bimeze bite?, tuzabaho gute ? bizagenda gute?” ibi birasanzwe muri kamere ya muntu kuko ataritwe tugenga ejo hazaza ngo tuhashakire ibyo twifuza ariko ibi ntibikwiye kugutera ubwoba ahubwo ukwiriye kurushaho kwizera no kwiringira Imana kurushaho.

Dushobora kutabasha kugenzura no gutegeka uko ejo hazaza hacu hagomba kumera ariko Imana irabishoboye kandi niyo ibigenzura byose uko bizamera nuko bizagenda.

Ijambo ry’Imana ntirivuga ko ibintu byose bigomba kuba byiza, ntirivuga kandi ko Imana ariyo itera ibintu byose kuko Imana siyo iteza intambara, kanseri, gukuramo inda bigenda birushaho gufata indi ntera muri iki gihe, n’ibindi byinshi bibi byibasiye isi ya none. Nubwo Imana idakora ibibi ariko twebwe hari igihe twisanga twabikoze kubera ubwigenge umwana wa muntu yahawe bwo guhitamo ikibi n’ikiza ariko iyo azagutegekwa gukora ibyiza gusa byashobokaga ko atari gukora ibibi ariko nanone ugusanga atisanzuye kandi Imana yo yarashakaga ko mwene muntu agira ubwisanzure.

Icyanditswe twasomye mu Abaroma 8:28, kiratwereka ko Imana ikorera ibyiza abantu ariko ntabwo aria bantu babonetse bose ahubwo ni abayikunda bose. Iri ni sezerano Imana isezeranya abayikunda bose kuko ejo habo ni heza kandi hari mu biganza byayo.

Nubwo mu isi hari ibyago n’amakuba, ibibazo bikaba byiyongera amanywa n’ijoro ariko Imana iracyayoboye, nta mpamvu yo kwiheba no kwiganyira.Imana iracyabitegura neza kugira ngo bifatanyirize hamwe kuzanira ibyiza abayikunda kuko ariwo mugambi wayo.

Ntuterwe ubwoba n’ejo hazaza kuko Imana ihafite mu biganza byayo, ahubwo wowe uyizere kandi ugire umwete wo kuyishaka kugira ngo ibyo igufitiye uzabashe kubigeraho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza