Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Noheli nyakuri ni iyihe?
Noheli nyakuri ni iyihe?

Yohana 3:16-17 haragira hati, “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ugugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka,ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we.”

Uru rukundo rudasanzwe rw’Imana, ni rwo dukwiye kwishimira, haba kuri Noheli ndetse n’undi munsi uwo ari wo wose.

Hari igihe Noheli ibera benshi umanya wo kwikorera ibyo bishakiye birimo n’ibyaha. Bagasinga, bagakora byinshi byo kwishimisha ariko bibabaje ku rundi ruhande.

ikindi kigize Noheli nyayo; ni ukuzirikana ukuntu Imana yigize umuntu, ari we yesu Kristu. Kuki yihinduye umuntu? Ni uko idukunda! Kubera iki Noheli ari ngombwa? Ni uko twari dukeneye umukiza: Noheli nyakuri ni ukwakira umukiza. Nonese kubera iki Imana idukunda bene aka kageni? Ni uko yo ubwayo ari urukundo. “…kuko Imana ari urukundo.” 1Yohana 4:8.

abantu bakabaye bizihiza Noheli batayifata nk’umunsi gusa, ahubwo bazirikana urukundo rudasanzwe rw’Imana.

Imana yaradukunze ibigaragaza ubwo yemeraga gutanga Umwana wayo ngo apfe mu mwanya wacu, kugira ngo nitumwizera dukire.

Kuba Yesu yaremeye kuvukira mu isi, ahantu hasuzuguritse ni ikintu gikomeye cyari gikwiye kuguma ku mitima y’abantu aho kwishimira kurya no kunywa gusa nubwo nabyo ari byiza.

Imana ishaka ko tubana na yo ubuzima bw’iteka. Yatanze Umwana wayo, ahanirwa ibyaha byacu. Yishyuye ikiguzi cyose cy’ibyaha byacu.

Iyo twemeye iyo mpano ya Yesu, nta rubanza ruba rukituriho. “Nuko rero noneho abari muri Yesu nta teka bazacirwaho.”Abaroma 8:1.

Ubundi abakristu bakabaye bishimira ko batazacirwaho iteka kuko bari muri Kristu Yesu, aho kwibanda ku munsi.

Igikomeye si umunsi, ntabwo ari itariki. Ahubwo igikomeye ni ikivugwa, ni iryo vuka ry’umwami wacu. Kuvuka kwa Yesu ni ikintu gikomeye kandi impamvu dukwiye kubiha agaciro ni uko atari gupfa atavutse.

Yemeye kunyura mu nzira zose z’abantu kugira ngo abone uko ahesha abamwizera bose agakiza.

Umuntu wese akwiye gutekereza mu buryo bwagutse akamenya ko Noheli yayo ari ukuzirikana umurimo Kristo yakoze, n’uburyo yicishije bugufi akavukira habi ngo twese tubone kubaho by’iteka kandi Imana itwemere.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza