Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Ibibazo n’ibisubizo » Nsabwa iki ngo Imana ikorane na jye?
Nsabwa iki ngo Imana ikorane na jye?

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakolosayi 3:17, yagize ati “ Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.”

Uhagarariye Imana ku isi! Uri umukozi wayo kandi ni yo yonyine igenzura imikorere yawe. Ikiza kurushaho ni uko uri ‘uwo yaremeye imirimo myiza muri Kristo yesu, iyo yiteguriye kera ngo uyigenderemo.’ Abefeso 2:10.

Wiha agaciro uko abantu bakubona. Imana yakuremeye umurimo wihariye. Jya wishimira umuhamagaro wawe kandi wishimire ibyo Imana yaguteguriye. Iyo ubikoze utyo, bituma wishimira uwo Imana yakugize, ukayikorera ubohotse.

Wahamagawe n’Imana, kandi nayo yiteguye kuguha ibisabwa byose ngo usohoze inshingano yawe. “Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.” Abafilipi 2:13.

Imana ni yo soko y’ubwenge n’ubushobozi, yizere gusa uyikoreze ibikugora byose mu murimo yaguhaye. “Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk’uko imbaraga ze ziri zinkoreramo.” Abakolosayi 1:29.

Umurimo ni mugari cyane, ariko tuza, kuko na nyirawo ahari. Imbaraga nazo ni ize, kandi yiteguye kuziguha. Wowe uri igikoresho cye gusa.

Tuza gusa ureke agukoreshe icyo ashaka. “…mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo…”Abaheburayo 13:31.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 2 KURI IY'INKURU

Vestine Nyirazaninka kuwa 13-01-2015 saa 09:30
 

Amen!!!!

Niyonzima Emmanuel kuwa 4-01-2015 saa 03:46
 

benedata biragoye cyane kuba mumwanya Imana ishakako tubamo nkabakozi bayo kuberako harigihe ugira nkintambara mumurimo kandi ukabona ntacyo udakora ngo ugenze neza ariko ugasanga ibigeregezo biriyongera, none ndibaza dukore iki ngo tubashe gushyikiraubwiza bw’Imana?

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza